Iyi filime iyobowe n'umuyobozi wa filime Bill Condon, wanakoze izindi zirimo Chicago na Gods and Monsters. John Legend azaba akina ari Harry Belafonte, umuhanzi n'umurwanashyaka w'uburenganzira bwa muntu wagize uruhare rukomeye mu kurwanya ivanguramoko.
Filime irimo gukorerwa muri Afurika y'Epfo, izagaruka ku cyemezo cya Paul Simon cyo kujya gufatira amashusho no gufata amajwi ya album Graceland muri icyo gihugu mu gihe cy'ubutegetsi bwa Apartheid, ubwo isi yose yari yaratangije gahunda yo kwigizayo Afurika y'Epfo kubera ivanguramoko ryari rihabera.
Nubwo Graceland yafashwe amajwi ifatanyije n'abaririmbyi n'abacuranzi bo muri Afurika y'Epfo, ibikorwa bya Paul Simon byateje impaka zikomeye. Hari abamushinje kurenga ku cyemezo cya Loni cyasabaga abahanzi kutajya gukorera muri icyo gihugu kugeza ivanguramoko rirangiye.
Inkuru ya filime izibanda cyane ku mucuranga w'impanda wo muri Afurika y'Epfo Hugh Masekela, uzagaragazwa nk'uwari hagati yo gukurikiza inama z'umujyanama we Archbishop Trevor Huddleston, washishikarizaga abantu kwamagana Paul Simon, cyangwa gushyigikira igitekerezo cy'uko umuziki wa Simon wari gufasha kumenyekanisha urugamba rwo kurwanya Apartheid ku rwego mpuzamahanga.
Muri iyi filime kandi, umukinnyi Cynthia Erivo azakina ari Miriam "Mama Africa" Makeba, umwe mu bahanzi b'ibyamamare ba Afurika, mu gihe Johnny Flynn azakina ari Paul Simon.
John Legend yavuze ko yishimiye cyane guhabwa amahirwe yo gukina ari Harry Belafonte, amwita inshuti, umujyanama ndetse n'umuntu wamubereye icyitegererezo mu rugamba rwo guharanira ubutabera.
Yagize ati: "Harry Belafonte yabaye umuntu udasanzwe wagize ubuzima bwahinduye amateka. Yabaye umuhanzi wahuje impano n'ubutwari bwo guharanira uburenganzira bwa muntu. Ni icyubahiro gikomeye kuri njye gukina uwo mwanya muri iyi filime."
Nubwo icyo gihe album Graceland yateje impaka, yaje kuba imwe mu zakunzwe cyane mu mateka ya Paul Simon, irimo indirimbo zakunzwe nka You Can Call Me Al, Graceland na The Boy in the Bubble.
Abategura iyi filime batangaje ko bazaba bafite uburenganzira bwo gukoresha indirimbo za Paul Simon, Hugh Masekela na Miriam Makeba, ibintu biteganyijwe kuzatuma iyi filime irushaho kugaragaza amateka nyayo. Gusa kugeza ubu itariki izasohokeraho ntiratangazwa.
