John Kwezi agiye kwerekana filime ye yakinnyemo Madederi mu iserukiramuco rikomeye muri Maroc

Imyidagaduro - 18/06/2025 6:39 AM
Share:

Umwanditsi:

John Kwezi agiye kwerekana filime ye yakinnyemo Madederi mu iserukiramuco rikomeye muri Maroc

Umuhanga mu gukora filime, John Kwezi, ari kumwe n’umwe mu bakinnyi b’imena Daniel Gaga uzwi cyane ku izina rya Ngenzi, bagiye guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco rikomeye rya sinema Khouribga International African Film Festival, rizabera muri Maroc kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Kamena 2025.


Aba bakinnyi ba filime bazahaguruka mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena saa kumi n’Igice z’umugoroba, berekeza mu mujyi wa Khouribga, aho bazerekana filime “Umugani”, yakozwe ku bufatanye bwa Zacu TV na John Kwezi.

Iyi filime yagiye ahagaragara mu 2014, ikaba yaranyuze ku Zacu TV, ivuga ku makimbirane mu muryango ashobora gukura akageza ku bwicanyi hagati y’abashakanye. Yakunzwe cyane kubera uburyo yakinnwe n’abakinnyi b’abahanga barimo Dusenge Clenie (Madederi) na Daniel Gaga (Ngenzi), ndetse n’ubutumwa bukomeye itanga ku mibanire y’abashakanye no ku ngaruka z’isenyuka ry’urugo.

Muri Mutarama 2025, iyi filime yatoranyijwe kwerekanwa mu iserukiramuco Luxor African Film Festival ribera mu Misiri, aho yakiriwe neza cyane n’abarebye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, John Kwezi yavuze ko ubutumwa filime itanga ari ubujyanye n’ibihe isi irimo, bityo bikayihesha amahirwe yo gukundwa ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Mu Misiri twabonye uburyo abantu bakira neza igihangano cyanditse neza, gifite ubutumwa bukomeye kandi kireba imiryango ya buri munsi. Ibyo byatweretse ko sinema nyarwanda ifite ubutumwa buhamye buciye mu buhanga.”

Khouribga International African Film Festival ni iserukiramuco rimaze imyaka irenga 40 ribera muri Maroc, rifatwa nk’icyubahiro gihabwa abahanzi bo muri Afurika.

Ryatangiye mu 1977, rigamije guteza imbere sinema nyafurika, ritanga amahirwe yo guhura, gusangira ubumenyi no guhuza imico inyuranye ibarizwa ku mugabane.

Iri serukiramuco ritegerejwemo abahanzi, abanyamakuru, abayobozi b’ama-studio n’abandi bantu bakomeye mu ruganda rwa sinema. Rizana n’ibihembo ku byiciro birimo Filime ndende nziza kurusha izindi, umukinnyi w’umwaka (w’umugabo n’umugore), igitabo cy’inkuru cyanditse neza, igikorwa cy’indashyikirwa kivuga ku buzima n’uburenganzira bw’abagore, n’ibindi.

John Kwezi avuga ko yiteze ko “Umugani” izongera kugirira igihugu ishema muri iri serukiramuco. Yagize ati “Dufite icyizere kuko iyi filime niyo yivugira. Ni igihangano cyakozwe kitabogamye, gifite ubutumwa bukomeye kandi bwerekana ubuzima abantu benshi bahura nabwo. Turifuza ko rizaba urubuga rwo kurushaho kwamamaza impano z’abanyarwanda.”


John Kwezi yatangaje ko agiye kwerekeza muri Maroc mu kumurika filime ye yitwa ‘Umugani’

 

Daniel Gaga ni umwe mu bakinnyi b’imena muri filime ‘Umugani’ ndetse nawe azaba ari muri Maroc 

Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi, ni umwe bibanze muri iyi filime igiye kwerekanwa muri Maroc


Muri Mutarama 2025, John Kwezi yari muri Misiri mu gikorwa yerekaniyemo iyi filime ye



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...