Aba
bakinnyi ba filime bazahaguruka mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena saa
kumi n’Igice z’umugoroba, berekeza mu mujyi wa Khouribga, aho bazerekana filime
“Umugani”, yakozwe ku bufatanye bwa Zacu TV na John Kwezi.
Iyi
filime yagiye ahagaragara mu 2014, ikaba yaranyuze ku Zacu TV, ivuga ku
makimbirane mu muryango ashobora gukura akageza ku bwicanyi hagati
y’abashakanye. Yakunzwe cyane kubera uburyo yakinnwe n’abakinnyi b’abahanga
barimo Dusenge Clenie (Madederi) na Daniel Gaga (Ngenzi), ndetse n’ubutumwa
bukomeye itanga ku mibanire y’abashakanye no ku ngaruka z’isenyuka ry’urugo.
Muri
Mutarama 2025, iyi filime yatoranyijwe kwerekanwa mu iserukiramuco Luxor
African Film Festival ribera mu Misiri, aho yakiriwe neza cyane n’abarebye.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, John Kwezi yavuze ko ubutumwa filime itanga ari
ubujyanye n’ibihe isi irimo, bityo bikayihesha amahirwe yo gukundwa ku rwego
mpuzamahanga.
Yagize
ati “Mu Misiri twabonye uburyo abantu bakira neza igihangano cyanditse neza,
gifite ubutumwa bukomeye kandi kireba imiryango ya buri munsi. Ibyo byatweretse
ko sinema nyarwanda ifite ubutumwa buhamye buciye mu buhanga.”
Khouribga
International African Film Festival ni iserukiramuco rimaze imyaka irenga 40 ribera
muri Maroc, rifatwa nk’icyubahiro gihabwa abahanzi bo muri Afurika.
Ryatangiye
mu 1977, rigamije guteza imbere sinema nyafurika, ritanga amahirwe yo guhura,
gusangira ubumenyi no guhuza imico inyuranye ibarizwa ku mugabane.
Iri
serukiramuco ritegerejwemo abahanzi, abanyamakuru, abayobozi b’ama-studio
n’abandi bantu bakomeye mu ruganda rwa sinema.
John Kwezi avuga ko yiteze ko “Umugani” izongera kugirira igihugu ishema muri iri serukiramuco. Yagize ati “Dufite icyizere kuko iyi filime niyo yivugira. Ni igihangano cyakozwe kitabogamye, gifite ubutumwa bukomeye kandi bwerekana ubuzima abantu benshi bahura nabwo. Turifuza ko rizaba urubuga rwo kurushaho kwamamaza impano z’abanyarwanda.”
John
Kwezi yatangaje ko agiye kwerekeza muri Maroc mu kumurika filime ye yitwa
‘Umugani’
Daniel
Gaga ni umwe mu bakinnyi b’imena muri filime ‘Umugani’ ndetse nawe azaba ari
muri Maroc
Dusenge
Clenia wamamaye nka Madederi, ni umwe bibanze muri iyi filime igiye kwerekanwa
muri Maroc
Muri
Mutarama 2025, John Kwezi yari muri Misiri mu gikorwa yerekaniyemo iyi filime
ye