John Cena yambariye ubusa ku rubyiniro mu birori bya 'Oscars 2024'-AMAFOTO

Imyidagaduro - 11/03/2024 9:20 AM
Share:

Umwanditsi:

John Cena yambariye ubusa ku rubyiniro mu birori bya 'Oscars 2024'-AMAFOTO

Icyamamare mu mikino ya 'Catch' no muri Sinema, John Cena, yatunguye benshi ubwo yageraga ku rubyiniro agahita yambara ubusa imbere y'imbaga mu birori by'ibihembo bya 'Oscars 2024'.

Ibirori byatangiwemo ibihembo bya 'Oscars 2024' byahembwe abakinnyi ba filime, abaziyobora, abazandika n'abandi benshi bazigiramo uruhare, byongeye gutangwa ku nshuro ya 96 aho byabereye munzu y'imyidagaduro ya 'Dolby Theatre' i Hollywood aho byitabiriwe n'ibyamamare muri Sinema, mu muziki, mu mideli n'abandi batandukanye.

John Cena kabuhariwe mu mikono yo kumvana ingufu ya 'Catch/Wrestling', unamaze kubaka izina mu gukina filime ni umwe mu batanze ibi bihembo gusa yabisizemo umugani.

Ubwo John Cena yazaga ku rubyiniro yaje yambaye umwenda udoze mu buryo budasanzwe ufite ibara ry'ikigina hamwe n'inkweto za sandali. Ntibyatinze yahise yikoza inyuma ku rukuta rw'umweru rwari ku rubyiniro maze akuramo uyu mwenda agaruka yambaye ubusa.

John Cena yageze ku rubyiniro yambaye yikwije nubwo atabimazemo umwanya

Ikintu kimwe gusa yari afite ni urupapuro rw'umweru rwanditseho uwatsinze mu cyiciro cya 'Best Costume Design', maze ahita atangaza ko filime yatsinze mu myambarire myiza ari 'Poor Things'. John Cena asa n'utera urwenya yahise agira ati: ''Sinzi impamvu mwivuna mushaka imyambaro yo kwambara kandi ntayihari irenze uko twavutse''.

Yikojeje inyuma akuramo imyenda yari yambaye

Yagarutse yambaye ubusa ureste urupapuro yikinze ku myanya y'ibanga


Yavuze ko 'Kwambara uko umuntu yavutse aribyo byiza'

John Cena w'imyaka 46 uri mu bihe byiza byisohoka rya filime ye 'Ricky Stanicky' iri guca ibintu, akimara kwambara ubusa yavugirijwe induru gusa ahabwa amashyi menshi ubwo yavugaga ko kwambara uko umuntu yavutse aribyo byiza bitanga amahoro.

John Cena akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwambara ubusa ku rubyiniro

Kugeza ubu amafoto ya John Cena yambaye ubusa ku rubyiniro mu birori bya 'Oscars 2024' akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga aho benshi batari kuyavugaho rumwe aho bamwe bamunenga ko ibyo yakoze ari ukwisuzuguza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...