Iri rushanwa ryasojwe ku wa
Gatandatu tariki ya ya 5 Nzeri 2026, mu muhango wabereye kuri 2 April Square mu
Mujyi wa Nha Trang, aho abakobwa bahagarariye ibihugu bitandukanye ku Isi bari
bahuriye guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi (Miss World).
Mola yegukanye iri kamba asimbura
Opal Suchata Chuangsri wo muri Thailand wari urifite, akaba ari na we
wamwambitse ikamba mu muhango wo gusoza irushanwa.
Iri rushanwa ryari rifite
umwihariko wo kuba ari igikorwa cyizihizaga imyaka 75 ya Miss World, irushanwa
rimaze imyaka isaga irindwi ryubakiye ku guhuza ubwiza, ubuhanga, ibikorwa
by’ubugiraneza n’ubushobozi bw’abakobwa bahagarariye ibihugu byabo.
Joheirry
Mola yahigitse abakobwa 110
Joheirry Mola Dominguez yari
ahagarariye Dominican Republic mu bakobwa 111 bari bitabiriye Miss World 2026.
Mu byiciro bitandukanye by’iri
rushanwa, abakobwa babanje guhatanira imyanya yabafasha kugera mu cyiciro
gikomeye, maze abagera kuri 40 baratoranywa.
Nyuma, abo 40 bagabanywa baba 20,
bakomeza baba 12, mbere y’uko hasigara abakobwa batandatu bari bahanzwe amaso
mu gusoza irushanwa.
Mola yabashije kugera muri aba
batandatu bahize abandi, ahagarariye itsinda ry’Amajyepfo ya Amerika n’Ibihugu
bya Caribbean.
Spain na Malaysia na zo zakoze neza
cyane, aho Elisabeth Reynés wa Spain yabaye igisonga cya Mbere, ni mu gihe
Taanusiya Chetty wa Malaysia yabaye igisonga cya Kabiri.
Abandi bakobwa batatu bari bageze
mu cyiciro cya nyuma ni Snit Habteab Tewoldemedhin wa Eritrea, Le Nguyen Bao
Ngoc wa Vietnam na Romanda Hombir wa South Africa.
Miss World ariko ntitangaza ku
mugaragaro imyanya ya kane, iya gatanu n’iya gatandatu. Ni yo mpamvu aba batatu
basigaye bafatwa nk’abageze muri Top 6, ariko nta mwanya wihariye bahawe.
Eritrea
yanditse amateka akomeye
Mu nkuru zaranze Miss World 2026,
imwe mu zakuruye cyane abantu ni iy’umukobwa wari uhagarariye Eritrea.
Snit Habteab Tewoldemedhin yabaye
umukobwa wa mbere uhagarariye Eritrea mu mateka ya Miss World, ariko
ntiyagarukiye aho.
Yabashije kugera muri Top 6, ibintu
byabaye amateka mashya ku gihugu cye.
Intambwe ikomeye Snit yateye
ahanini yatewe n’inkunga ikomeye y’abakunzi b’iri rushanwa ku Isi.
Yabanje kwegukana igihembo cya
Africa People’s Choice, gihabwa umukobwa wabonye amajwi menshi mu baturage bo
hirya no hino ku Isi bamushyigikira binyuze mu gutora.
Ibyo byamuhesheje umwanya muri Top
40, ariko Snit ntiyahagarariye aho. Yakomeje kwitwara neza kugeza ageze mu
bakobwa batandatu basigaye bahatanira ikamba.
Kuba umukobwa wa mbere uhagarariye
Eritrea muri Miss World agahita agera muri Top 6 byatumye igihugu cye cyandika
amateka akomeye kuri uru rubuga mpuzamahanga.
Miss World 2026 yari ifite uruhare
runini rw’abakobwa baturuka ku mugabane wa Afurika.
Uretse Snit Habteab wa Eritrea na
Romanda Hombir wa South Africa bageze muri Top 6, n’undi mukobwa waturukaga
muri Ethiopia, Ruth Yirgalem Weldesilasie, yagaragaje ko afite abakunzi benshi.
Mbere y’umuhango wa nyuma, Ruth
yari ari mu bakobwa bari bafite amajwi menshi ku Isi, aho yari ku mwanya wa
gatatu muri People’s Choice.
Ibi byagaragaje ko abakobwa
baturuka muri Afurika bagize uruhare rukomeye muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.
Miss
India ntiyabashije kugera muri Top 20
Mu bandi bakobwa bari bafite
abakunzi benshi mbere y’irushanwa rya nyuma harimo uhagarariye India, Nikita
Porwal.
Nikita yabashije kugera muri Top
40, ariko ntiyabona umwanya muri Top 20.
Ishyirahamwe rya Miss India
ryatangaje ko Nikita asoje urugendo rwe muri Miss World ari muri Top 40,
rikomeza gushimira uburyo yahagarariye igihugu cye.
India yari imaze kugira abakobwa
bagera mu byiciro bikomeye muri Miss World mu marushanwa atanu akurikirana,
bityo kuba Nikita atabashije kurenga Top 40 byabaye imwe mu nkuru zavuzwe nyuma
y’irushanwa.
Miss
World 2026 yari irushanwa ridasanzwe
Miss World 2026 yabereye i Nha
Trang, mu Ntara ya Khanh Hoa muri Vietnam, ihuza abakobwa 111 bahagarariye
ibihugu bitandukanye.
Uyu mwaka kandi waranzwe n’ibihugu
byari byitabiriye Miss World bwa mbere, birimo French Guiana, Eritrea,
Mozambique, Pakistan na Maldives.
Hari n’abakobwa batatu batabashije
gukomeza muri iri rushanwa, barimo Samantha Quenedit wa Ecuador, Monika
Harutjunjan wa Armenia na Nadiratou Afolabi wa Togo.
Abakobwa bose bari bagabanyijwe mu
matsinda ane y’ingenzi: Africa, Americas & Caribbean, Europe na Asia &
Oceania.
Mu nzira igana ku ikamba, harebwaga
imikorere yabo mu marushanwa atandukanye yihariye, ibibazo babazwaga mu
biganiro byihariye ndetse n’uburyo bitwaraga imbere y’abacamanza n’abitabiriye
igikorwa.
Miss
World imaze imyaka 75
Miss World ni rimwe mu marushanwa
y’ubwiza azwi cyane ku Isi.
Ryatangijwe mu 1951 mu Bwongereza
na Eric Morley, kuva icyo gihe rikaba ryaragiye rihinduka urubuga ruhuza
abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye, aho batagarukira ku bwiza gusa ahubwo
banagaragaza ibikorwa byabo bifasha abaturage.
Igikorwa cya Miss World kandi kizwi
cyane kuri gahunda y’ubwiza bufite intego “Beauty With a Purpose”, ishimangira
uruhare rw’abahatana mu bikorwa bigamije gufasha no guteza imbere imibereho
y’abandi.
Nyuma y’irushanwa rya 2026 ryasojwe
i Nha Trang, amaso ahanzwe ku gihugu kizakira irushanwa rikurikira.
Tanzania, igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, ni cyo kizakira irushanwa rya Miss World, mu gihe Afurika ikomeje kugira uruhare runini muri iri rushanwa mpuzamahanga.

Opal Suchata yambitse ikamba Joheirry Mola wo muri Repubulika Dominikani wamusimbuye. Ibi byabaye mu birori byizihizaga imyaka 75 ya Miss World, bityo bikaba byari ibihe by’umwihariko

Joheirry yashimiye igihugu cye, avuga ko yari afite ibyishimo byinshi kandi ko yifuzaga kubona abaturage ba Dominican Republic bishimira intsinzi ye. Yavuze ko ategereje ibiri imbere kandi ko yiteguye inshingano nshya

Joheirry Mola wo muri Dominican Republic wabaye Nyampinga w’Isi, ari kumwe na Elisabeth Reynes wo muri Espagne wabaye igisonga cya Mbere, na Taanusiyaa Manisah wo muri Malaysia wabaye igisonga cya Kabiri












