Joel Brown yakoze ku buryo Bruce Melodie na Diamond basiba ibyo bari bararirimbye mu ndirimbo bakoranye

Imyidagaduro - 20/06/2025 8:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Joel Brown yakoze ku buryo Bruce Melodie na Diamond basiba ibyo bari bararirimbye mu ndirimbo bakoranye

Umuhanzi akaba na Producer Joel Brown yakoze igikorwa cyatangaje benshi mu ndirimbo nshya yitwa Pom Pom, aho uburyo yitwaye mu miririmbire bwatumye Bruce Melodie na Diamond Platnumz basiba ibyo bari bararirimbye mbere, bongera gukora iyi ndirimbo kuva ku ntangiriro.

Iyi ndirimbo yatangiye kuvugwa cyane ubwo Bruce Melodie yatangiraga kuyikorera mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akayikomereza no mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania. Amashusho yayo yakozwe na Sasha Vybz wo muri Uganda, uherutse gutangaza ko yanyuzwe n’uyu mushinga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa Kane, tariki ya 19 Kamena 2025, Kenny Mugarura, uyobora inzu itunganya umuziki ya 1:55 AM, yavuze ko ku munsi wa mbere batangiriye iyi ndirimbo muri studio, bari kumwe na Joel Brown, Patoranking, umu-producer City Beat wakoze amajwi y’iyi ndirimbo, Zero Gravity, aba DJ ndetse n’abandi bahanzi batandukanye.

Kenny yavuze ko Bruce Melodie ari we wabanje kuririmba ibice bye muri iyi ndirimbo, nyuma Joel Brown agaragaza ko yayikunze ndetse yifuza kuyigiramo uruhare.

Yagize ati: “Joel yahawe umwanya araririmba. Ariko aho ageze arangije, avuga ko atanyuzwe n’ibyo yakoze, nubwo twe twabibonaga neza.”

Kenny yakomeje avuga ko ubwo basubiraga i Kigali, bahisemo gusiga umushinga usigaye unanonsorwa. Joel Brown nyuma yaje kongera gusubira muri studio, arongera araririmba, akora agace k’indirimbo karenze kure ibyo yari yarakoze mbere.

Ati “Yongeye gukora indi ‘verse’ nshya y’igitangaza. Byatunguranye ku buryo byahinduye byinshi mu ndirimbo.”

Ibi byakoze ku mitima ya Bruce Melodie na Diamond, maze bombi bafata icyemezo cyo gusiba ibyo bari bararirimbye mbere, bakandika ibishya bijyanye n’uburyo Joel Brown yari yayihinduye.

Kenny yagize ati: “Bruce Melodie yasibye ‘verse’ ye ayisimbuza indi nshya. Diamond na we amaze kumva igitekerezo cya Joel Brown, yavuze ati ‘ibi bintu ntabwo bishoboka’! Na we arasiba ibyo yari yakoze, akora ibishya. Bakoze ibintu bidasanzwe.”

Kuri ubu, iyi ndirimbo Pom Pom yarangije gutunganywa mu majwi ndetse no mu mashusho, hasigaye gutegura igihe nyacyo izashyirwa hanze. Kenny asoza agira ati “Igihe cyose twanzura, tuzayimurika ku mugaragaro nk’uko bikwiye,”

Joel Brown waririmbye muri iyi ndirimbo ni umuririmbyi n’umuhanga mu gukora umuziki (producer) ukomoka muri Nigeria, umwe mu bahanzi bashya bari kuzamuka byihuse ku mugabane w’Afurika. Yatangiye kwigaragaza cyane mu myaka ya vuba binyuze mu ndirimbo zigaragaza ijwi rye ryihariye n’ubuhanga mu miririmbire.

Yamamaye cyane mu ndirimbo ‘Ogechi Remix’, yakoranye n’abahanzi nka BNXN (Buju) na BoyPee, ikamufasha kwamamara ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bakunzi b’injyana za Afrobeats na Afropop. Uburyo ashyira amarangamutima mu miririmbire ye, n’ijwi rye risukuye, byatumye yitabwaho n’abahanzi bakomeye batandukanye, barimo na Diamond ndetse na Bruce Melodie.

Joel Brown akunze gukorera umuziki we muri Lagos, aho akorana bya hafi na bamwe mu bakomeye mu ruganda rw’umuziki rwa Nigeria, ariko akaba anagenda yinjira buhoro buhoro mu masoko y’umuziki ya Afurika y’Iburasirazuba. 

Brown Joel yatumye Diamond na Bruce Melodie basiba ibyo bari baririmbye mu ndirimbo ‘Pom Pom’ bakoranye

Bruce Melodie yatangiye gukora iyi ndirimbo ‘Pom Pom’ muri studio harimo abanyamuziki barimo Patoranking

Diamond yakuruwe cyane n’ibyo Brown Joel yaririmbye, bituma asiba ibyo yari yaririmbye mbere muri iyi ndirimbo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...