Iyi
ndirimbo yatangiye kuvugwa cyane ubwo Bruce Melodie yatangiraga kuyikorera mu
Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akayikomereza no mu Mujyi wa Dar es Salaam muri
Tanzania. Amashusho yayo yakozwe na Sasha Vybz wo muri Uganda, uherutse
gutangaza ko yanyuzwe n’uyu mushinga.
Mu
kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa Kane, tariki ya 19 Kamena 2025, Kenny
Mugarura, uyobora inzu itunganya umuziki ya 1:55 AM, yavuze ko ku munsi wa
mbere batangiriye iyi ndirimbo muri studio, bari kumwe na Joel Brown,
Patoranking, umu-producer City Beat wakoze amajwi y’iyi ndirimbo, Zero Gravity,
aba DJ ndetse n’abandi bahanzi batandukanye.
Kenny
yavuze ko Bruce Melodie ari we wabanje kuririmba ibice bye muri iyi ndirimbo,
nyuma Joel Brown agaragaza ko yayikunze ndetse yifuza kuyigiramo uruhare.
Yagize
ati: “Joel yahawe umwanya araririmba. Ariko aho ageze arangije, avuga ko
atanyuzwe n’ibyo yakoze, nubwo twe twabibonaga neza.”
Kenny
yakomeje avuga ko ubwo basubiraga i Kigali, bahisemo gusiga umushinga usigaye
unanonsorwa. Joel Brown nyuma yaje kongera gusubira muri studio, arongera
araririmba, akora agace k’indirimbo karenze kure ibyo yari yarakoze mbere.
Ati
“Yongeye gukora indi ‘verse’ nshya y’igitangaza. Byatunguranye ku buryo
byahinduye byinshi mu ndirimbo.”
Ibi
byakoze ku mitima ya Bruce Melodie na Diamond, maze bombi bafata icyemezo cyo
gusiba ibyo bari bararirimbye mbere, bakandika ibishya bijyanye n’uburyo Joel
Brown yari yayihinduye.
Kenny
yagize ati: “Bruce Melodie yasibye ‘verse’ ye ayisimbuza indi nshya. Diamond na
we amaze kumva igitekerezo cya Joel Brown, yavuze ati ‘ibi bintu ntabwo
bishoboka’! Na we arasiba ibyo yari yakoze, akora ibishya. Bakoze ibintu
bidasanzwe.”
Kuri
ubu, iyi ndirimbo Pom Pom yarangije gutunganywa mu majwi ndetse no mu mashusho,
hasigaye gutegura igihe nyacyo izashyirwa hanze. Kenny asoza agira ati “Igihe
cyose twanzura, tuzayimurika ku mugaragaro nk’uko bikwiye,”
Joel
Brown waririmbye muri iyi ndirimbo ni umuririmbyi n’umuhanga mu gukora umuziki
(producer) ukomoka muri Nigeria, umwe mu bahanzi bashya bari kuzamuka byihuse
ku mugabane w’Afurika. Yatangiye kwigaragaza cyane mu myaka ya vuba binyuze mu
ndirimbo zigaragaza ijwi rye ryihariye n’ubuhanga mu miririmbire.
Yamamaye
cyane mu ndirimbo ‘Ogechi Remix’, yakoranye n’abahanzi nka BNXN (Buju) na
BoyPee, ikamufasha kwamamara ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bakunzi
b’injyana za Afrobeats na Afropop. Uburyo ashyira amarangamutima mu miririmbire
ye, n’ijwi rye risukuye, byatumye yitabwaho n’abahanzi bakomeye batandukanye,
barimo na Diamond ndetse na Bruce Melodie.
Joel
Brown akunze gukorera umuziki we muri Lagos, aho akorana bya hafi na bamwe mu
bakomeye mu ruganda rw’umuziki rwa Nigeria, ariko akaba anagenda yinjira buhoro
buhoro mu masoko y’umuziki ya Afurika y’Iburasirazuba.
Brown
Joel yatumye Diamond na Bruce Melodie basiba ibyo bari baririmbye
Bruce
Melodie yatangiye gukora iyi ndirimbo ‘Pom Pom’ muri studio harimo abanyamuziki
barimo Patoranking
Diamond
yakuruwe cyane n’ibyo Brown Joel yaririmbye, bituma asiba ibyo yari yaririmbye
mbere muri iyi ndirimbo