Mu
ntangiriro za Gashyantare 2026, Tyla yegukanye iki gihembo abikesha indirimbo
ye “Push 2 Start”, atsinda abandi bahanzi bakomeye barimo Davido, Omah Lay,
Wizkid, Ayra Starr na Burna Boy.
Ibi
byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu bakunzi b’umuziki bo muri
Nigeria bavugaga ko abahanzi babo ari bo bari bakwiye gutsinda.
Mu
kiganiro Joeboy yagiranye n’umunyamakuru Jay On-Air, yavuze ko nubwo ku giti
cye yifuzaga ko Davido ari we wegukana iki gihembo, Tyla na we yari
akwiriye kugihabwa kubera akazi yakoze.
Yagize
ati: "Ku giti cyanjye nifuzaga ko Davido ari we utsinda mu cyiciro cya Best
African Music Performance muri Grammy 2026. Ariko ntawakwirengagiza Tyla. Ni
umuhanzi mwiza cyane, mwabyemera cyangwa mutabyemera, yarakoze cyane."
Yakomeje
avuga ko nubwo hari abantu bakomeje kwinubira iki gihembo, Tyla yari akwiriye
kucyegukana. Ati: "Abantu bashobora kurakara uko bashaka, ariko Tyla yari
akwiriye gutsinda Grammy. Ntabwo nabinenga."
Joeboy
yanavuze ko Tyla ari umwe mu bahanzi yifuza kuzakorana na bo mu bihe biri
imbere, agaragaza ko amwemera cyane haba ku mpano no ku buryo akora cyane mu
muziki.
Tyla
Laura Seethal, uzwi cyane ku izina rya Tyla, ni umuhanzi w’Umunya-Afurika
y’Epfo wavukiye mu mujyi wa Johannesburg. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu
myaka ya 2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo zitandukanye ku mbuga
nkoranyambaga, zituma abatari bake batangira kumwitega.
Kwamamaza izina rye byarushijeho kwiyongera mu 2023 ubwo yasohoraga indirimbo “Water”, yahise ikundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok ndetse inamufungurira amarembo ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ndirimbo yanageze ku myanya myiza ku
rutonde rwa Billboard Hot 100, ibintu byatumye Tyla aba umwe mu bahanzi
b’Abanyafurika bari kwigaragaza cyane ku isoko mpuzamahanga.
Tyla
azwiho kuvanga injyana zitandukanye zirimo Amapiano, Afropop na R&B, ibintu
byatumye umuziki we wihariye kandi ukundwa n’abakunzi b’umuziki hirya no hino
ku Isi.
Mu
2024 yegukanye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya Best African Music
Performance abikesha indirimbo “Water”, kiba kimwe mu bihembo bikomeye
byamushyize ku rwego rwo hejuru mu muziki w’Isi.
Mu
2026 yongeye kwigaragaza ubwo yegukanaga iki gihembo ku nshuro ya kabiri
abikesha indirimbo “Push 2 Start”, atsinda abahanzi bakomeye barimo Davido,
Wizkid, Burna Boy, Omah Lay na Ayra Starr, ibintu byakomeje kumushimangira
nk’umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye mu muziki w’Afurika muri iki
gihe.
Joeboy
yavuze ko nubwo benshi muri Nigeria batishimiye ko Tyla yatsinze, ukwiriye kwe
kugera kuri Grammy bidashidikanywaho kuko ari umuhanzi wakoze cyane mu muziki
w’Afurika

Tyla
yavuze ko kwegukana Grammy ari inzozi zabaye impamo, ashimangira ko yishimira
kuba ahagarariye umuziki w’Afurika ku rwego mpuzamahanga
