Joeboy avuga ko Afrobeats iri 'kwisukura', aho indirimbo z’umwimerere zigiye kugaruka

Imyidagaduro - 16/02/2026 8:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Joeboy avuga ko Afrobeats iri 'kwisukura', aho indirimbo z’umwimerere zigiye kugaruka

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Joeboy, yatangaje ko injyana ya Afrobeats iri mu bihe byo kwisubiraho no kwisukura, ashimangira ko iri kugaruka ku murongo w’umuziki nyawo, aho indirimbo zifite ireme ari zo zizakomeza kuganza isoko.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Faji”, yabitangaje mu gitaramo cyabereye i Lagos ku munsi wa Saint Valentin, cyitabiriwe n’abafana benshi kugeza amatike ashize.

Mu butumwa yatanze hagati mu gitaramo, yavuze ko Afrobeats iri kunyura mu bihe byo “gusukurwa” (purge), aho umuziki udafite ireme uri kugenda uvaho.

Yagize ati: “Afrobeats ubu iri kunyura mu bihe byo kwisukura. Turi gusubira ku bihe aho umuziki nyawo ari wo uzaramba, nta mayeri yo kwiyamamaza adafite aho ashingiye. Ndabibona kandi biranshimisha kuba turi gusubira muri bya bihe aho umuziki ari wo wivugira. Imana ishimwe.”

Mu ntangiriro z’imyaka ya 2020, umuziki wa Nigeria waranzwe no kuvanga Afrobeats n’izindi njyana zitandukanye zirimo Amapiano yo muri Afurika y’Epfo, Hip-hop na R&B byo muri Amerika.

Ibi byatumye hari abasesenguzi n’abakunzi b’umuziki batangira kunenga iri vangavanga, bavuga ko ryateshaga agaciro umwimerere wa Afrobeats, cyane cyane iyo ryakorwaga hagamijwe gushimisha isoko mpuzamahanga.

Gusa kuva mu 2024, hagaragaye impinduka aho bamwe mu bahanzi batangiye kongera gukora indirimbo zishingiye ku miririmbire n’injyana gakondo ya Afrobeats, bagabanya cyane kuvanga Amapiano mu bihangano byabo.

Abakunzi benshi b’umuziki wa Nigeria bishimiye iyi mpinduka, bavuga ko ari intambwe nziza igamije gusubiza Afrobeats ku murongo wayo w’umwimerere.

Nubwo bemeza ko bizasaba igihe kugira ngo iyi njyana yongere kugaruka ku kigero cyayo cy’umwimerere, hari icyizere ko iri mu nzira nziza.

Amagambo ya Joeboy aje ashimangira ibimaze iminsi bivugwa mu ruganda rw’umuziki wa Nigeria, aho bamwe mu bahanzi bagaragaza ko igihe kigeze ngo ireme ribe ryo shingiro, aho gukoresha uburyo bwo kwamamaza cyangwa kuvanga injyana zitandukanye bidafite umurongo uhamye.

Afrobeats, imwe mu njyana zikomeje kuzamura izina rya Afurika ku ruhando mpuzamahanga, iri mu gihe cyo kwisubiraho, kandi abahanzi nka Joeboy bemeza ko ejo hazaza hayo hashobora kuba heza kurushaho mu gihe umuziki nyawo ari wo uzaba ishingiro.

Joeboy yatangaje ko Afrobeats iri mu bihe byo “gusukurwa”, ashimangira ko umuziki nyawo ari wo ugiye kongera kuganza, mu gihe indirimbo zishingiye kuri gimmicks n’ivangwa rikabije ry’izindi njyana zigiye gutakaza umwanya mu ruganda rwa muzika ya Nigeria.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...