Joe Marinelli wamamaye muri filime ‘General Hospital’ yitabye Imana

Cinema - 25/06/2025 7:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Joe Marinelli wamamaye muri filime ‘General Hospital’ yitabye Imana

Umukinnyi wa filime ziganjemo iz’uruhererekane zitambuka kuri televiziyo, Joe Marinelli, wamamaye cyane muri “The Morning Show” na “Santa Barbara”, yitabye Imana ku myaka 68.

Iyi nkuru ibabaje y’urupfu rwe yemejwe n’umuhagarariye, Julie Smith, wabwiye CNN ko Marinelli yari amaze igihe arwaye kanseri y’umuhogo n’iy’igifu. Gusa nta bindi bisobanuro birambuye byatangajwe ku bijyanye n’ibihe bya nyuma by’ubuzima bwe.

Joe Marinelli yari azwi cyane muri filime zirenga 50 yakinnyemo, by’umwihariko akagaragara cyane nka 'guest actor' muri filime zikomeye za televiziyo.

Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yakinaga nka Bunny Tagliatti, umunyabyaha wo mu rwego rwa mafia wambara nk’abagore (cross-dresser), muri filime y’uruhererekane “Santa Barbara” guhera mu 1988. Yagaragaye muri iyi 'serie' mu bice birenga 170 kugeza mu 1990, ndetse yegukana igihembo cya Soap Opera Digest Award kubera uko yayikinnye.

Imyaka ye ya mbere muri sinema yagaragaye muri filime zamamaye nka “Cagney & Lacey”, “Hill Street Blues”, na “L.A. Law”, zagiye zitambuka mu myaka ya 1980.

Mu myaka yakurikiyeho, yagaragaye mu zindi filime zikomeye nka “ER”, “JAG”, “The King of Queens”, ndetse no mu yandi makinamico yagiye akundwa n’abatari bake.

Muri filime ya vuba yagaragayemo, Marinelli yagaragaye muri “Insecure”, “Hollywood”, na “The Offer.” Umushinga we wa nyuma wari “The Morning Show”, aho yakinagamo nka Donny Spagnoli, umuyobozi wa gahunda, mu bice 20. Abari bagize iryo tsinda bose baje no guhatanira igihembo cya Screen Actors Guild mu 2022 mu cyiciro cy’abakinnyi bitwaye neza mu ruhererekane rwa filime ndende.

Leigh J. McCloskey, bakinanye muri “Santa Barbara”, yamuhaye icyubahiro anyuze ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Yari umufatanyabikorwa mwiza, umwigisha, inshuti y’umutima, kandi yari umuntu wizeraga imbaraga z’abantu n’inkuru zabo. Yari intangarugero.”

Yasoje agira ati: “Birambabaje cyane gusezera ku nshuti yanjye, umuntu warebaga isi mu ndorerwamo y'ibyiza n’ubushobozi bw’abantu. Nishimiye kuba narabayeho muri iyi si turi kumwe, Joe.”

Umukinnyi wa filime, Joe Marinelli yitabye Imana ku myaka 68 y'amavuko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...