Ku munsi w’ejo kuwa mbere taliki 31 Nyakanga nibwo umunyarwanda wa mbere mu bahagarariye Urwanda mu mikino Olempike, Sekamana Yannick yakinnye. Uyu musore ukina Judo(gutegana) akaba atarabashije kurenga umutaru kuko yatsinzwe ku mukino wa mbere.
Yannick yagushijwe hasi ahita asezererwa.
Sekamana Yannick akaba yarasezerewe n’umukinnyi ukomoka muri Brazil witwa Mendonca ku mukino we wa mbere.
Niyomugabo Jackson ukina amasiganwa yo koga niwe munyarwanda ukurikiye mu gukina aho azakina ku munsi w’ejo kuwa kane taliki 2 Nyakanga.
Hano Yannick yari agiye gucakirana na MENDONCA.
Ahandikwa amazina y'abagiye gukina.
Dore gahunda y’uko abakinnyi b’abanyarwanda bazakina.
Koga
- NIYOMUGABO Jackson, kuwa kane taliki 02.08.2012
- AGAHOZO Alphonsine, kuwa gatanu taliki 03.08.2012.
Bombi bazakora 50 m nage libre / free style.
Kwiruka
- KAJUGA Robert, kuwa gatandatu taliki 04.08.2012 aziruka 10.000 m.
- MUKASAKINDI Claudette, ku cyumweru taliki 05.08.2012 aziruka
marathon/42 km
- MVUYEKURE J.Pierre, ku cyumweru taliki 12.08.2012 nawe
aziruka marathon.
Amagare
NIYONSHUTI Adrien, ku cyumweru 12.08.2012.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi barindwi uwa mbere akaba atashye nta mudali abonye hasigaye abandi batandatu barimo Adrien Niyonshuti uhabwa amahirwe yo kwitwara neza.
Rutaganda Ponny.