Jhene Aiko n'umushoferi wa Rihanna baherutse kwibirwa imodoka i Los Angeles

Hanze - 28/03/2023 11:29 AM
Share:
Jhene Aiko n'umushoferi wa Rihanna baherutse kwibirwa imodoka i Los Angeles

Jhene Aiko n'umushoferi w'umuhanzikazi Rihanna baherutse kwibirwa imodoka mu buryo butunguranye i Los Angeles, mu minsi itandukanye.

Mu makuru dukesha TMZ, mu cyumweru gishize umushoferi wa Rihanna yibiwe imodoka mu rugo rw'uyu muhanzikazi w'icyamamare, ruri Los Angeles. 

Nk'uko byatangajwe n'abashinzwe umutekano, uyu umushoferi yibwe imodoka iri mu bwoko bwa Audi Sedan 2012, ubwo yari ayiparitse hanze mu rugo rwa Rihanna akinjira mu nzu gato agiye gufata ikintu.

Uyu mushoferi ngo yaba yarasize iyi modoka yaka asizemo n'urufunguzo yinjira mu nzu mu kugaruka ntiyamenye aho imodoka yarengeye. Abashinzwe umutekano baracyakora iperereza, ariko bisa nkaho abayibye basibanganyije ibimenyetso byose.

Ibi bibaye nyuma yuko ku ya 18 Werurwe, icyamamare mu njyana ya RnB, Jhene Aiko nawe yibiwe imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover 2020, ubwo yaragiye gufata amafunguro ya ni mugoroba kuri resitora izwi nka Tasty Noddle House iri i Los Angeles.

Nyuma y'iminota 30, Aiko yabonye umuntu atwara imodoka ye akekako ari abashinzwe umutekano bari kuyimura aho yari iparitse, gusa imodoka ntiyaje kugarurwa.

Kuri Rihanna kandi kwibirwa imodoka mu rugo rwe bibaye nyuma yuko mu ntangiriro z'uku kwezi, yatewe n'umugabo udasanzwe iwe, aje kumwambika impeta isaba ko babana nk'umugore n'umugabo.

Amakuru dukesha Hiphop Dx, avuga ko uyu mugabo yavuye mu majyepfo ya California akaza mu rugo rwa Rihanna, agakumirwa n'abashinzwe umutekano.

Ubwo abapolisi bahise bahamagazwa, uyu mugabo ashyirwa mu mapingu ajya kubazwa icyo yaragamije, nyuma aza kurekurwa bamaze kubona ko nta mategeko yangije.

Audi Sedan, ubwoko bw'imodoka yibwe umushoferi wa Rihanna mu rugo rw'uyu muhanzikazi ruri i Los Angeles

Umuhanzikazi Jhene Aiko nawe aherutse kwibirwa imodoka kuri imwe muri resitora ziri i Los Angeles ubwo yari agiye kurya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...