Jesse Jagz yagaragaje ko
atishimiye uburyo Davido yizihije iyo ntsinzi ya politiki, avuga ko hakwiye
kwibandwa ku iterambere n’imibereho y’abaturage aho kwishimira gusa intsinzi
y’amatora.
Mu butumwa yanditse ku
rubuga rwa X, Jesse Jagz yabajije ibyo Se wabo wa Davido yaba amaze kugeza ku
baturage kuva yatangira imirimo muri Leta.
Uyu muraperi kandi
yagereranyije imiyoborere ya Osun n’iya Leta ya Abia, aho yagarutse ku bikorwa
bya Guverineri Alex Otti. Yibajije impamvu Davido yahisemo gukora ikiganiro
n’itangazamakuru agamije kwishimira iri terambere rya politiki, mu gihe hakiri
ibibazo abaturage bahura na byo.
Jesse Jagz yanenze cyane
ibikorwaremezo byo muri Osun, by’umwihariko imihanda n’amashanyarazi.
Yagize ati: “Muri Osun
nta mashanyarazi ahoraho amasaha 24, nta mihanda myiza ihari; nta kindi gihari
uretse ibyicaro mwubakiraho urubyiniro, mukabyiniraho ndetse mugaseka
abaturage.”
Aya magambo ya Jesse Jagz
yagaragaje ko abona ko intsinzi ya politiki idakwiye kwizihizwa gusa mu birori,
mu gihe abaturage bagihura n’ibibazo by’ibanze birimo amashanyarazi adahagije,
imihanda mibi n’ibindi bibazo by’ibikorwaremezo.
Kugeza ubu, amagambo ye
yakuruye impaka, cyane cyane kubera ko Davido ari umwe mu bantu bazwi cyane
muri Nigeria bafite uruhare mu bikorwa bya politiki no mu bikorwa byo
gushyigikira abo mu muryango we.
