Umuramyi ukunzwe na benshi mu Rwanda, Jesca Mucyowera, wasengeraga muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries, yamaze kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n’abana be, aho asanze umugabo we Nkundabatware Gabin [Dr Gaby] wari umaze imyaka ibiri aba muri icyo gihugu.
Iyi nkuru yakiriwe n’amarangamutima atandukanye n’abakunzi b’umuziki wa Gospel barimo n'abo basengana bamuherekeje i Kanombe, bamwe bagaragaza ibyishimo ku bw’umugisha yagize, abandi bagaragaza agahinda ko kubura hafi yabo umwe mu baramyi bakomeye bari bamaze kumenyera.
Jesca Mucyowera azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zakunzwe cyane zirimo Shimwa, Yesu Arashoboye, Jehovah Adonai n’izindi nyinshi zakomeje kugarura ibyiringiro mu mitima ya benshi. Ni umuramyi umaze igihe kinini yubaka izina mu muziki nyarwanda, aho ibikorwa bye byagiye bikora ku mitima y’abatari bake.
Mbere yo kwimuka, yari amaze gukora igitaramo gikomeye cy’amateka cyiswe “Restoring Worship Experience”, cyabaye kimwe mu bitaramo byavuzwe cyane mu Rwanda, ndetse asize anasohoye indirimbo eshatu ku mushinga wa album ye ya gatatu zirimo Nta mpamvu, Amaraso na Ndiwe yakoranye na Tresor Nguweneza.
Ubwo yari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali International Airport, Jesca yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yavuze ko kujya muri Amerika ari umugisha udasanzwe Imana yamukoreye. Yagize ati: “Ni surprise itangaje Imana yankoreye. Nari nzi ko bizaba, ariko sinari nzi ko ari iki gihe.”
Yakomeje avuga ko nubwo ari ibyishimo kuba asanzeyo umugabo we, bitamubujije kumva agahinda ko gusiga umuryango, inshuti n’igihugu yari amenyereye. Yagize ati: “Ku rundi ruhande ni byiza kuko papa w’abana ari ho amaze igihe ari, ariko nanone birababaje gusiga abantu bawe n’aho wari umenyereye.”
Jesca yagaragaje ko kuba yarabaga mu Rwanda umugabo we ari muri Amerika byari bigoye, cyane cyane mu kurera abana no gukomeza ibikorwa bye bya muzika ari wenyine. Yavuze ko umugabo we amufasha cyane mu muziki, ku buryo amwita “Manager mukuru”, bityo kuba bagiye kongera kubana bizatuma ibikorwa bye birushaho gutera imbere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Jesca Mucyowera yavuze ko abakunzi be be bagiye kubona byinshi birenze ibyo babonaga mbere, kuko azaba afite ubufasha bw’umuryango we by’umwihariko umugabo we. Ati: "Hari ibirenze bagiye kubona".
Jesca Mucyowera ni umwe mu baramyi bafite ubuhanga mu kwandika no kuririmba indirimbo za Gospel. Ni we wanditse indirimbo Shimwa ya Injili Bora yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo. Avuga ko intego ye ari ukuramya no guhimbaza Imana no kwagura ubwami bwayo binyuze mu muziki.
Ni umubyeyi w’abana bane, yabyaranye na Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015. Mu myaka 6 ishize ni bwo yafashe icyemezo cyo gutangira gukora umuziki ku giti cye, ibintu byashimishije cyane abakunzi be bari basanzwe bamukunda muri Injili Bora.
Indirimbo ze nka Jehovah Adonai na Yesu Arashoboye zimaze kurebwa n'abagera kuri miliyoni hafi ebyiri kuri YouTube, bigaragaza urukundo rwinshi akundwa. Akunzwe kandi mu ndirimbo Ntazagutererana, Ndiwe, Nta mpamvu n'izindi.
Ku wa 02 Ugushyingo 2025, Jesca Mucyowera yakoze igitaramo gikomeye muri Camp Kigali aho yari kumwe na Alarm Ministries, True Promises na Rwibutso Emma. Icyo gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, aho Apotre Mignonne Kabera ari we wabwirije ndetse anamushyigikira amuha inkunga ya miliyoni 5 Frw.
Abajijwe niba icyo gitaramo cyari icyo gusezera abakunzi be mbere yo kujya muri Amerika, Jesca yasobanuye ko atari byo, kuko no kujya muri Amerika byamubaye nk’igitunguranye.
Nubwo yimukiye muri Amerika, Jesca Mucyowera yijeje abakunzi be ko azakomeza gukora cyane mu muziki, akomeza gutanga ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana, kandi akagera ku rwego mpuzamahanga kurushaho.
Kujya muri Amerika bifatwa na benshi nk’intambwe nshya mu buzima bwe no mu murimo we wa muzika, aho benshi bategereje kureba uko azakomeza guteza imbere impano ye ku rwego mpuzamahanga, n’uburyo azakomeza kogeza Imana mu buryo bwagutse kurushaho.
Umuhanzikazi Jesca Mucyowera yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Jesca Mucyowera akunzwe mu ndirimbo "Jehovah Adonai" na "Arashoboye" zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri YouTube
Jesca Mucyowera yavuze ko abakunzi be bakwiye kwitega "ibirenze" kuko asanze umugabo we yita "Manager we mukuru"
REBA INDIRIMBO "YESU ARASHOBOYE" YA JESCA MUCYOWERA
