Ni
mu gitaramo “Restoring Worship Xperience” cyabereye Camp Kigali kuri uyu wa 02
Ugushyingo 2025 kikaba cyari igitaramo cyari cyitezwe na benshi kuva mu kwezi
kwa munani gitangajwe. Ni igitaramo Jesca Mucyowera yamurikiyemo Album ebyiri ari zo: "Yesu Arashoboye" na "Imana Irakomeye".
Abakirisitu
bavuye hirya no hino by'umwihariko mu mujyi wa Kigali bari baje mu mugoroba wo
kuramya no guhimbaza Imana hamwe n’umuhanzikazi Jesca Mucyowera benshi
bakunze kwita “Woman of God”.
Mu
mbaraga nyinshi, Tracy Agasaro ni we wayoboye iki gitaramo n’aho abitabiriye
bacyura amashimwe ndetse no kuramya kubohora nk’uko Jesca yateguye iki
gitaramo yifuza ko abantu baramya kandi bikabohora.
Umuhanzi
ukiri kuzamuka ariko ufite impano idasanzwe, Rwibutso Emma, yari mu ba mbere
batangiye binjiza abakirisitu mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana
anaboneraho gufata amashusho y’indirimbo nshya zizakomeza gukora umurimo mu
gihe kiri imbere.
Jesca
Mucyowera wari ufite inyota yo gutaramira abakunzi be bari baje kumushyigikira
muri iki gitaramo, yahise aza ku rubyiniro ataramana n’abari baje kumushyigikira
biratinda ndetse mbere yo kuva ku rubyiniro abanza guhamagara umuramyi Tresor
baririmbana indirimbo bafitanye.
Mu
minota 45 yahawe, Apostle Mignonne Kabera yayikoresheje avuga ijambo ry’Imana ariko na
none afata umwanya wo gusengera Jesca Mucyowera ndetse ashyigikira umurimo we
amuha inkunga ya 5,000,000Frw yo kugura album ya kabiri yise “Imana irashoboye.”
Jesca
Mucyowera usengera muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries biyoborwa na Apotre Mignonne Kabera, yahise ashimira abamubaye hafi muri iki gihe cyo gutegura igitaramo “Restoring
Worship Xperience” ndetse hakinwa amajwi y’umugabo we amushimira ko yabashije
kubahiriza inshingano z’urugo ariko agakomeza no gukorera Imana.
Nk’uko
kandi byari byitezwe, True Promises na Alarm Ministries bakurikiyeho bakomereza
aho Jesca yari ageze bakomeza kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abakozi b’Imana ndetse n’abahanzi benshi barimo Aline Gahongayire, Fabrice & Maya, Jean Christian Irimbere, Arsene Tuyi, Ben & Chance, Papi Clever, Jado Sinza & Esther, Alexis Dusabe na Madamu, n'abandi.
Jesca Mucyowera amaze imyaka itanu mu muziki nk'umuhanzikazi wigenga, akaba akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Jehovah Adonai", "Yesu arashoboye", "Ntazagutererana", "Niyo Mana", "Ikubambiye amahema", "Eloyi", "Barahirwa" n'izindi.

Mucyowera Jesca yakoze igitaramo cy'amateka cyabereye muri Camp Kigali

Uretse guhembura imitima y'ibihumbi byitabiriye igitaramo cye, Mucyowera Jesca yafashe amashusho y'indirimbo nshya azashyira hanze mu bihe biri imbere

Jessica Mucyowera yashimiwe n'umugabo we ku bwo kubahiriza inshingano z'urugo ariko kandi akabifatanya n'umurimo w'Imana kandi byose bikagenda neza

Apostle Mignonne yahaye Jesca Mucyowera Miliyoni 5Frw ndetse aranamusengera



Rwibutso Emma yeretswe urukundo mu gitaramo cya Jesca Mucyowera, "Restoring Worship Xperience"

Jesca Mucyowera yahembuye imitima ya benshi bitabiriye igitaramo cye cya mbere





Jesca Mucyowera yaririmbanye na Tresor Nguweneza wamamaye muri True Promises












Apotre Mignonne n'abandi bakozi b'Imana batandukanye basabiye umugisha Jesca Mucyowera

Abana ba Jesca Mucyowera bamutunguye bamuha impano yateguwe n'umugabo we uba muri Amerika

Apotre Mignonne yashyigikiye Jesca Mucyowera abereye Umubyeyi mu buryo bw'Umwuka amuha Miliyoni 5 Frw
Dore uko True Promises yanyuze abitabiriye igitaramo "Restoring Worship Xperience"
Ijambo ry'Imana rya Apostle Mignonne mu gitaramo "Restoring Worship Xperience"
Ubwo Alarm Ministries bari ku rubyiniro
