Jenny, ni umuhanzikazi nyarwanda wakuriye mu nkambi ya Kibuye mu Rwanda, ubu akaba atuye i Dayton, muri Leta ya Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umukristo usengera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jenny wo guhangwa amaso mu muziki yavuze ko nubwo ari umuhanzikazi ukizamuka, ariko afite inyota yo kwiga, kunoza impano ye no gukora umuziki ufite ubutumwa bwiza.
Yavuze ko akiri mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, ariko ko yiyemeje gukomeza kwiga no guteza imbere impano ye kugira ngo azabashe kugeza ku bakunzi b’umuziki indirimbo zibafasha, zibashimisha kandi zibagezaho ubutumwa bwiza.
Ati: "Ni ho nkiri kwinjira mu muziki. Nubwo nkiri mushya muri uru rugendo, mfite ubushake bwo kwiga, guteza imbere impano yanjye no kugeza ku bantu indirimbo zirimo ubutumwa bwiza."
Yasobanuye ko amashuri yize yamufashije kunguka ubumenyi no kugira ikinyabupfura, ibintu abona ko bifite uruhare mu kumufasha gukomeza kwiteza imbere no gukoresha neza impano ye.
Kuri ubu Jenny yashyize hanze indirimbo nshya y'ubukwe yise "Nguwo Araje", ifite amashusho meza yafashwe na Akeza Quality Images & Net igezweho muri iyi minsi. "Nguwo araje, umwali wariboye, umwali wahisemo, nguwo araje akimbagirana isheja." Jenny mu ndirimbo 'Nguwo araje'.
Uyu muhanzikazi avuga ko indirimbo ze zishingiye ku butumwa bw’urukundo, ibyishimo n’ibyiringiro, akaba afite gahunda yo gukomeza gusohora izindi ndirimbo zirimo iz’ubukwe n’izo guhimbaza Imana.
Yongeyeho ko atazagarukira gusa ku gusohora indirimbo mu buryo bw’amajwi, kuko anateganya gukora amashusho yazo kugira ngo ubutumwa azinyuzamo burusheho kugera ku bantu benshi.
Yateguje kandi izindi ndirimbo z'ubukwe ndetse n'izo kuramya no guhimbaza Imana. Ati: "Mfite gahunda yo gusohora izindi ndirimbo nshya z’ubukwe n’izo guhimbaza Imana, ndetse no gukora amashusho yazo."
Ku bijyanye n’abahanzi afatiraho icyitegererezo, Jenny yavuze ko akunda Butera Knowless, amushimira umuhate, uburyo akora umuziki n’uko yateje imbere impano ye.
Yagize ati: "Umuhanzi mfata nk’icyitegererezo ni Butera Knowless. Nkunda umuhate we, uburyo akora umuziki n’uko yateje imbere impano ye."
Mu ntego afite mu myaka itanu iri imbere, yifuza kuba umuhanzikazi uzwi, indirimbo ze zikagera ku bantu benshi mu Rwanda no mu mahanga. Yifuza ko umuziki we wakomeza gutanga ubutumwa bwiza, ukagera ku bantu benshi.
Ati: "Mu myaka itanu iri imbere, nifuza kuba umuhanzikazi uzwi, indirimbo zanjye zikagera ku bantu benshi mu Rwanda no mu mahanga, zigatanga ubutumwa bwiza kandi zigashimisha abazumva."
Nubwo akiri mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, Jenny agaragaza ubushake bwo gukomeza kwiga no gukora cyane, agamije kubaka izina rye mu muziki, by’umwihariko mu ndirimbo z’ubukwe n’izihimbaza Imana

Jenny yinjiye mu muziki agamije kugeza ku batuye Isi ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo z’ubukwe n’izihimbaza Imana

Jenny yashyize hanze indirimbo nshya "Nguwo Araje" anateguza izindi nyinshi z'ubukwe n'izo kuramya no guhimbaza Imana
REBA INDIRIMBO NSHYA "NGUWO ARAJE" YA JENNY
