Jennifer Lopez yafashe mu mugongo abagizweho ingaruka n'inkongi y'umuriro muri Los Angeles

Imyidagaduro - 14/01/2025 3:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Jennifer Lopez yafashe mu mugongo abagizweho ingaruka n'inkongi y'umuriro muri Los Angeles

Jennifer Lopez yahagaritse ibikorwa bye byose byari biteganyijwe mu minsi iri imbere kugira ngo afashe abagizweho ingaruka n’inkongi y'umuriro muri Los Angeles, zikomeje kwibasira ako gce.

Nk’uko byatangajwe na Daily Mail, Lopez yagombaga kwitabira ibiganiro bitandukanye mu rwego rwo kwamamaza filime ye nshya yitwa "Unstoppable". Ni ibiganiro yagombaga gukora mu cyumweru gitaha, ariko kugeza ubu yamaze kubisubika byose.

Uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime yashyize hanze itangazo kuri Instagram  asangiza abantu uburyo bwo kwifatanya n’abafite ibibazo byatewe n’inkongi, byibasiye agace ka Pacific Palisades muri Los Angeles n’ahandi nka Altadena muri Los Angeles y’Iburasirazuba. 

Yagize ati: ’’Umutima wanjye uri kumwe n’abahuye n’inkongi za LA. Muri ibi bihe nk’ibi, imbaraga zacu zishingiye ku gushyigikirana’’. 


 

Jennifer Lopez yafashe mu mugongo abagizweho ingaruka n'inkongi y'umuriro



Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...