Amakuru yatangajwe na Page Six, avuga ko aba bombi bari mu rukundo rushya ariko rufite umurego wohejuru ndetse rukomeje gufata indi ntera.
Lopez, ufite imyaka 57, na Goldstein, ufite imyaka 46, bakomeje kuvugisha abantu nyuma yo kugaragara mu birori by’umuyobozi ushinzwe gushakira ibyamamare akazi, byabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 16 Ukwakira 2026.
Amakuru avuga ko bageze muri ibyo birori kandi bakabivamo mu modoka imwe, nubwo binjiye mu birori mu bihe bitandukanye.
Iyi si inshuro ya mbere aba bombi bahuzwa n’urukundo. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Page Six yari yatangaje ko ubwo bakinanaga muri “Office Romance”, bagiranye ubucuti bwihariye ariko bakagerageza kugumana ubunyamwuga ku kazi.
Mu kiganiro Jennifer Lopez yagiranye na Andy Cohen kuri gahunda ya “Watch What Happens Live”, yavuze ko Brett Goldstein ari we mugabo wamukundishije cyane gusomana muri filime.
Goldstein na we amaze igihe agaragaza ko akunda ibikorwa bya Lopez. Mu kiganiro cye cya podcast “Films To Be Buried With” mu 2019, yashimye uyu muhanzikazi n’uburyo akora filime.
Nubwo ibi bimenyetso byatumye abantu bakomeza kubakekaho urukundo, aba bombi bari barahakanye ko bakundana mu kiganiro bagiranye na Savannah Guthrie kuri gahunda ya “Today”, ubwo bamamazaga filime yabo.
Lopez yavuze ko akenshi iyo agaragaye ari kumwe n’umuntu cyangwa bakoranye filime, abantu bahita babahuza mu rukundo. Goldstein na we asubiza ko iyo umuntu ahagaze iruhande rwa Lopez, abantu bahita batekereza ko bakundana.
Jennifer Lopez yatandukanye n’umukinnyi wa filime Ben Affleck, nyuma yo gutanga ubusabe bwo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko muri Kanama 2024, nyuma y’imyaka ibiri bashyingiranywe.
Ku ruhande rwa Brett Goldstein, ubundi buzima bwe bw’urukundo bwagiye bugarukwaho mu itangazamakuru ni ubuhuzaga n’umukinnyi wa filime Beth Rylance mu 2021.
Kugeza ubu, abahagarariye Jennifer Lopez na Brett Goldstein ntibaragira icyo batangaza ku makuru abahuza n’urukundo.



Jennifer Lopez na Brett Goldstein batangiye gukundana nyuma yo gukinana muri filime “Office Romance”
