Jennifer Lopez uzwi cyane ku izina rya J-Lo ni
umuhanzikazi, umukinnyi wa filime n'umubyinnyi kabuhariwe watangiye kumenyekana
kuva mu 1993.
Kugeza n'ubu aracyari mu banyamamare bikunzwe cyane muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibihangano bye binyura benshi birimo nka
'Love Don't Cost A Thing', 'I'm Into You' hamwe n'izindi ndirimbo zatumye
yigarurira imitima ya benshi.
Uyu muhanzikazi w'imyaka 53 yarushinze n'umukinnyi wa
filime Ben Affleck w'imyaka 50 mu 2022. Ni yuma y’aho bari bongeye gukundana ku
nshuro ya kabiri.
Aba bombi ari barigeze gukundana hagati ya 2000 kugeza
mu 2003 ubwo batandukanaga bitegura kurushinga.
Jennifer na Ben bafitanye amateka akomeye. Kuri ubu
bongeye guhamya urwo bakundana ku munsi wa Saint Valentin aho Jennifer Lopez
yerekanye uko bizihije uyu munsi ndetse anerekana 'Tattoo' biyanditseho zisa zisobanuye
ko biyemeje gukundana urudashira.
Ibi Jennifer Lopez yabyerekanye kuri Instagram ye aho
yerekanye amafoto yishimanye n'umugabo we Ben Affleck, anerekana 'Tattoo'
biyanditseho ndetse anifuriza umugano we umunsi mwiza w'abakundana.
Ibi bibaye nyuma y’aho byari bimaze iminsi bivugwa ko
J-Lo na Ben batabanye neza nyuma yo kwitabira ibihembo bya Grammy Awards 2023
bagatongana ku mugaragaro.
Hashize umwaka Jennifer Lopez na Ben Affleck barushinze
Jennifer Lopez na Ben Affleck bafitanye amateka akomeye kuva mu 2000
Jennifer Lopez yerekanye 'Tattoo' yashyize ku rubavu rwe iriho amazina ye na Ben Affleck ari hagati y'imyambi ibiri bisobanura 'urukundo rudashira'.
Ben Affleck nawe yashyizeho 'Tattoo' ku kuboko kwe isa niya Jennifer Lopez
Ni uko Jennifer Lopez n'umugabo we bizihije Saint Valentin
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AIN'T YOUR MAMA' YA JENNIFER LOPEZ