Jennifer Lopez na Ben Affleck bizihije Saint Valentin bashyirishaho 'Tattoo' y’urukundo rudashira

Imyidagaduro - 15/02/2023 9:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Jennifer Lopez na Ben Affleck bizihije Saint Valentin bashyirishaho 'Tattoo' y’urukundo rudashira

Jennifer Lopez n'umugabo we Ben Affleck bizihije umunsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin bishyiraho 'Tattoo', nk'ikimenyetso gishimangira ko urukundo bafitanye rudashira.

Jennifer Lopez uzwi cyane ku izina rya J-Lo ni umuhanzikazi, umukinnyi wa filime n'umubyinnyi kabuhariwe watangiye kumenyekana kuva mu 1993.

Kugeza n'ubu aracyari mu banyamamare bikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibihangano bye binyura benshi birimo nka 'Love Don't Cost A Thing', 'I'm Into You' hamwe n'izindi ndirimbo zatumye yigarurira imitima ya benshi.

Uyu muhanzikazi w'imyaka 53 yarushinze n'umukinnyi wa filime Ben Affleck w'imyaka 50 mu 2022. Ni yuma y’aho bari bongeye gukundana ku nshuro ya kabiri.

Aba bombi ari barigeze gukundana hagati ya 2000 kugeza mu 2003 ubwo batandukanaga bitegura kurushinga.

Jennifer na Ben bafitanye amateka akomeye. Kuri ubu bongeye guhamya urwo bakundana ku munsi wa Saint Valentin aho Jennifer Lopez yerekanye uko bizihije uyu munsi ndetse anerekana 'Tattoo' biyanditseho zisa zisobanuye ko biyemeje gukundana urudashira.

Ibi Jennifer Lopez yabyerekanye kuri Instagram ye aho yerekanye amafoto yishimanye n'umugabo we Ben Affleck, anerekana 'Tattoo' biyanditseho ndetse anifuriza umugano we umunsi mwiza w'abakundana.

Ibi bibaye nyuma y’aho byari bimaze iminsi bivugwa ko J-Lo na Ben batabanye neza nyuma yo kwitabira ibihembo bya Grammy Awards 2023 bagatongana ku mugaragaro.

Hashize umwaka Jennifer Lopez na Ben Affleck barushinzeJennifer Lopez na Ben Affleck bafitanye amateka akomeye kuva mu 2000

Jennifer Lopez yerekanye 'Tattoo' yashyize ku rubavu rwe iriho amazina ye na Ben Affleck ari hagati y'imyambi ibiri bisobanura 'urukundo rudashira'.

Ben Affleck nawe yashyizeho 'Tattoo' ku kuboko kwe isa niya Jennifer Lopez

Ni uko Jennifer Lopez n'umugabo we bizihije Saint Valentin

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AIN'T YOUR MAMA' YA JENNIFER LOPEZ

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...