Iki giterane kizaba ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026 ku rusengero rwa ADEPR SGEEM i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, kikazahuza amakorali n'abigisha b'Ijambo ry'Imana bazwiho kwamamaza ubutumwa bw'ibyiringiro n'ubwo kwitegura kugaruka kwa Kristo.
Kanuma Evode, uyobora Minisiteri y'Urubyiruko ya ADEPR SGEEM, yavuze ko iki giterane cyateguwe nyuma yo kubona ko abantu benshi batangiye kurangara ku by'isi, bakibagirwa isezerano rikomeye ry'uko Kristo azagaruka.
Yagize ati: "Turabona uko isi igenda ihinduka umunsi ku wundi, ibishuko n'ibiyobya bikiyongera, bigatuma benshi bacogora mu kwizera. Ni yo mpamvu twateguye 'Parousia' kugira ngo twongere twibutse abantu ko Yesu azagaruka, kandi ko dukwiriye kumutegereza turi maso."
Yakomeje avuga ko ubutumwa bw'iki giterane butagamije gutera abantu ubwoba, ahubwo bugamije kubaha ibyiringiro no kubahamagarira kongera kwegera Imana.
Ati: "Yesu azaza. Yesu ari hafi kuza gutwara Itorero rye yakoye ikiguzi cy'amaraso. Iyi ni inkuru y'ibyiringiro ku bamwizera bose, ariko kandi ni ubutumire ku bataramwakira ngo bihane, bamwizere, bazabane na we mu Bwami bw'ijuru."
Abajijwe ibimenyetso bigaragaza ko kugaruka kwa Kristo kwegereje, Evode yavuze ko Bibiliya yabihanuye kera, kandi ko byinshi muri byo biri kugaragara muri iki gihe.
Yagize ati: "Yesu ubwe yabivuze muri Matayo 24. Yagereranyije ibihe byo kugaruka kwe n'iminsi ya Nowa, aho abantu bari bahugiye mu buzima bwa buri munsi kugeza igihe umwuzure wabatunguraga.
Uyu munsi na bwo turabona ukwigomeka ku Mana, urukundo rukonja n'ibindi bimenyetso Bibiliya yavuze. Ariko ku bamwizera, ibyo si ibiteye ubwoba; ahubwo ni ibimenyetso by'ibyiringiro kuko Umwami wabo ari hafi."
Yashimangiye ko gutegereza Kristo bitavuze guhagarika ubuzima cyangwa akazi umuntu akora, ahubwo ko bisaba gukomeza kubaho mu buryo bushimisha Imana.
Ati: "Kuvuga ko Yesu ari hafi ntibivuze ngo tureke akazi cyangwa inshingano zacu. Tugomba gukomeza gukora, kwiteza imbere no kubaho ubuzima busanzwe, ariko buri munsi tukabikora turi maso kandi twiteguye, kuko nta muntu uzi umunsi cyangwa isaha azaziraho."
Yongeyeho ati: "Kwitegura neza ni ukubaho muri Kristo, tukirinda icyadutandukanya na we. Nk'uko tubisanga muri 1 Abatesalonike 4:14-17, abo azajyana ni abari muri we, yaba abakiriho cyangwa abamaze gupfa bamwizera."
Iki giterane kizitabirwa n'amakorali akunzwe cyane mu muziki wa Gospel nyarwanda, arimo Impanda Choir, izwi cyane mu ndirimbo "Itorero". Hazitabira kandi Jehovah Jireh Choir (Post Cepiens ULK) yamamaye mu ndirimbo "Gumamo".
Uretse ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, abazitabira bazigishwa Ijambo ry'Imana n'abavugabutumwa barimo Pastor Mugabowindekwe na Pastor Aimable Nsabayesu, bazibanda ku nsanganyamatsiko yo kwitegura kugaruka kwa Yesu Kristo.
Abateguye iki giterane bavuga ko bifuza ko kizabera umwanya wo kuvugurura ukwizera kw'abantu no kubibutsa ko ibyiringiro bikomeye by'Itorero ari ukugaruka kwa Kristo.
Kwinjira ni ubuntu, kandi abateguye barahamagarira buri wese kuzacyitabira no gutumira abandi kugira ngo bafatanye kwakira ubutumwa bw'ibyiringiro no kwitegura umunsi Umwami Yesu azagarukiraho.
Korali Impanda yiteguye kuririmba mu giterane cyiswe "Parousia Live Concert"

Jehovah Jireh Choir izaririmba muri iki giterane "Parousia Live Concert"
Minisiteri y'Urubyiruko ya ADEPR SGEEM yateguye igiterane cyihariye cyiswe "Parousia Live Concert"
