Iyi ndirimbo "Aho ugejeje ukora" isohotse mu gihe habura iminsi 17 gusa ngo aba baririmbyi berekeze kuri EAR Remera, aho bafite gahunda y’ivugabutumwa ku wa 31 Kanama 2025. Mbere yaho, ku wa 24 Kanama 2025, bazaba bitabiriye igitaramo Edot Concert cyateguwe na Chorale Impanda yo muri ADEPR SGEEM.
Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda, abaririmbyi ba Jehovah Jireh Choir bavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya ari iy’amashimwe ku Mana, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku byo Imana yakoze mu buzima bwabo.
Bagize bati: “Aho igejeje ikora turanyuzwe kandi twuzuye amashimwe. Imana yahinduye byinshi mu buzima bwacu, kandi buri wese uhumeka yayiririmba yibuka ibyo Imana yamukoreye.” Bashimangiye ko iyi ndirimbo itari iya korali gusa, ahubwo ari iy’abantu bose bashaka gushimira Imana ku byo yabakoreye.
“Aho Ugejeje Ukora” ije ikurikira izindi ndirimbo nyinshi zasohotse mu minsi ishize zirimo "Muntahirize Abera", "Impamvu yo Kuririmba", n’izindi. Jehovah Jireh ifite gahunda yihariye yo gufashwa n’Imana kugera ku ntego yo gusohora indirimbo nshya buri kwezi, kandi iyi yo ni iya munani (ukwezi kwa Kanama 2025).
Iyi ndirimbo yabo yasohotse mu buryo bw’amashusho, ikaba iboneka ku rubuga rwabo rwa YouTube: Jehovah Jireh Choir.
Amagambo y’indirimbo "Aho Ugejeje Ukora"
Aho dusohoye ni heza kuko wadukoreye ibikomeye, ibyo tutatekerezaga ko byaba wabisohoresheje gukiranuka kwawe. Aho ugejeje ukora Mwami, ushimwe (x2).
Wafashe amateka yacu urayahindura, ubuzima bwo hambere ubugira bushya. Umucyo wawe witangaza waratumurikiye, aho ni ho twakomoye ibyiza byose (x2).
Mana we, kukwizera kuri twe ni byiza. Watubereye umurengezi muri byose. Abarushye muri twe warabaruhuye, abatagira kirengera urabarwanirira. Imfubyi n’abapfakazi ntiwabatereranye. Dufite ibihamya by’amashimwe Imana yakoze. Watubereye byose, uhimbazwe (x2).
Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye; Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose.
Jehovah Jireh Choir yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 1998 muri kaminuza yigenga ya ULK batangira gukora umurimo w'Imana ari abanyeshuri batandatu bigaga mu masaha y'umugoroba. Yatangiye ifite abaririmbyi bari munsi ya 20 ariko bakomeza gukora umurimo.
Mu mwaka wa 2010 ni bwo Jehovah Jireh Choir yatangiye gusohora indirimbo. Icyo gihe abaririmbyi batangiye kuyijyamo ku bwinshi, kuri ubu igizwe n'abantu barenga 150 kandi muri abo bose 98% barashatse abandi 2% baracyari ingaragu.
Mu myaka irenga 27 Jehovah Jireh Choir imaze imenyekanye, abayitangiye ku kigero cya 99% baracyari muri uyu murimo kandi nta wabavuyemo ngo ajye mu mico mibi ahubwo bakomeje kuvuga ijambo ry'Imana, benshi mu batangiye ari ingaragu ubu ni ababyeyi.
Jehovah Jireh Choir yashyize hanze indirimbo y'amashusho bise "Aho Ugejeje Ukora"
REBA INDIRIMBO NSHYA "AHO UGEJEJE UKORA" YA JEHOVAH JIEREH CHOIR