Ibi birori byitabiriwe
n’ibyamamare byinshi, bamwe bambaye imyenda ya kinyamwuga, abandi bambara
imyambaro yoroshye isanzwe yambarwa nijoro nko mu rugo, irimo impuzankano
zoroshye, amakanzu maremare, imyambaro yo kurarana n’inkweto zoroheje.
Muri ibi byamamare harimo umuririmbyi Usher, Leonardo DiCaprio, umushoramari Brian Grazer, Bill Gates witabiriye
yambaye imyenda ya Prada ijyanye n’insanganyamatsiko y’igitaramo, Oprah
Winfrey n’inshuti ye Gayle King bari bambaye imyambaro y’igikundiro, na Kim Kardashian waserutse
yambaye imyenda yegereye umubiri irimo umwambaro ugaragaza igituza, n'indi myenda yoroheje ku buryo wabonaga ko yasobanukiwe neza insanganyamatsiko.
Lauren Sánchez yabwiye
ikinyamakuru Vogue ko
yateganyije kwambara ikanzu ya Atelier
Versace itagira amaboko, ikozwe muri georgette yoroheje itatseho amabuye
y’agaciro, iherekejwe n’indi myambaro yoroshye. Yatangaje ko iyi
kanzu yari yateguwe by’umwihariko kuri uwo munsi.
Abatumirwa bahawe inkweto
zijyanye n’igitaramo. Nk’uko Vogue
yabitangaje, abagabo bahawe inkweto z’ubudodo z’ubururu zikorwa na Vibi
Venezia, naho abagore bahabwa inkweto zifunguye imbere zoroshye zituruka muri
Amazon. Lauren yagize ati: “Twifuje guhuza ibyiza n'ubwiyoroshye, buri wese akagira
ikimworoheye.”
Ku munsi nyir’izina
w’ubukwe, Lauren yinjijwe mu rusengero n’abahungu be babiri, Nikko w’imyaka 24
na Evan w’imyaka 19. Yari yambaye ikanzu yihariye yakozwe na Dolce & Gabbana, ifite igitambaro
cyiza cyo mu Butaliyani n’imiterere yihariye ikoze mu
buryo bwa ‘mermaid’.
Lauren yabwiye Vogue ko yashatse ikanzu itandukanye
n’izo asanzwe yambara ku itapi itukura, ahitamo kuyikora ahereye ku mwambaro
Sophia Loren yambariye muri filime Houseboat
yo mu 1958. Yagize ati: “Nashakaga ikintu cyoroshye kandi kigezweho, ariko naje
gusanga nshaka ikintu gifite igisobanuro, kigaragaza aho ngeze mu buzima. Ndi
umuntu mushya ugereranyije na mbere y’imyaka itanu.”
Yakomeje agira ati: “Ni
ubwa mbere nambaye ikanzu itwikiriye igituza cyose. Bitandukanye n’ibyo
abantu banyitezeho ndetse nanjye ubwanjye, ariko biranyerekana neza.”
Nyuma yo gusezerana,
Lauren yashyize ifoto ya mbere y’ubukwe kuri Instagram agaragara ari kumwe na
Jeff Bezos mu busitani bari hamwe n’abatumirwa babo, ayiherekeresha amagambo
agira ati: “06/27/2025 ♥️”,
yemeza ko yamaze gushyingirwa. Yanahinduye amazina kuri Instagram yitwa Lauren Sánchez Bezos.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe
n’abantu bagera kuri 200, barimo imiryango n’incuti zigera kuri 70, hakabamo
n’ibyamamare byamenyekanye ku isi nka Khloé Kardashian, Kris Jenner, Kylie
Jenner, Karlie Kloss, Tom Brady, Ivanka Trump, Tommy Hilfiger, Umwamikazi Rania
wa Jordanie na Brooks Nader.
Amakuru yatangajwe na PEOPLE avuga ko umuhango nyir’izina
watangijwe n’indirimbo “Can’t Help
Falling in Love” ya Elvis Presley iririmbwa na Matteo Bocelli.
Ibirori byo kwakira
abatumirwa byabaye ku wa Kane, tariki 26 Kamena, hafi y’urusengero rwa Madonna
dell'Orto. Abatumirwa bari bateguriwe pizza zatekerwaga aho n'umutetsi uzwi cyane
w’i Napoli, hakurikiraho n'andi mafunguro menshi.
Mbere y’uko asezerana na
Bezos, Lauren yabwiye Vogue
ati:
“Ndanezerewe kuba ngiye gushyingirwa
n’inshuti yanjye magara, umuntu umpa agaciro, unyubaha, umuntu nkunda cyane
kandi unyitaho. Ndumva ndi umugore uhiriwe ku isi yose.”
\