Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie akomeje kuryoherwa n’urukundo rwe n’umuhanzi umenyerewe mu bihangano gakondo, Cyusa Ibrahim banaherutse kujya kuryohereza ku kirwa cya Zanzibar bakavayo bahamya ko bari mu rukundo mu gihe mbere umusore yabicaga ku ruhande iyo yaba abibajijweho n'itangazamakuru. Cyusa yahise aca amazimwe mu mitoma iryohereye ataka umukunzi we Jeanine Noach.
Kuri ubu uyu mukunzi wa Cyusa Ibrahim, yagaragaye yahuje urugwiro n'umwisengeneza we Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020. Aba bose bakaba basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza bagiranye mu mashusho mato abagaragaza baseka, ndetse basomana ku itama. Hari mu masaha y’igicuku, ubona ko bishimye cyane.
Jeanine Noach atangira kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, yari yahuriye mu bukwe n'Abisengeneza be bamaze kwigarurira imitima ya benshi bahuriye mu itsinda rya Mackenzie n’abandi banyamuryango. Nyuma haje gutangira kugenda hacicikana amakuru ko yaba ari mu rukundo na Cyusa kubera amashusho yabagaragaje bari mu modoka bishimye, Cyusa agenda amutaka mu ndirimbo y’imitoma ya Cecile Kayirebwa yitwa 'Marebe' yasubiyemo.
Jeanine Noach akomeje kugaruka mu itangazamakuru kubera urukundo rwe na Cyusa
Nishimwe Naomie yabaye Miss Rwanda 2020
Byari ibyishimo nk'uko bigaragara mu mashusho ya Jeanine Noacha abwira Naomie ko amukunda
Miss Naomie nawe yamusubije amubwira ko amwereka ko amukunda