Jeanine Noach yaba yamaze kubona urukundo rushya yasimbuje Cyusa? -AMAFOTO

Imyidagaduro - 03/02/2023 3:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Jeanine Noach yaba yamaze kubona urukundo rushya yasimbuje Cyusa? -AMAFOTO

Jeanine Noach yaciye amarenga y'urukundo n’umusore mushya yaba yasimbuje umuhanzi Cyusa baherutse gutandukana mu buryo butunguranye.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Jeanine Noach yerekanye amafoto ariho umusore bashobora kuba bari mu Rukundo, maze yerekana ko anyuzwe no kuba bari kumwe yifashishije akamenyetso k’umutima, mu gihe we yanditseho ijambo ‘love’.

Watchmani umusore bivugwa ko yaba ari mu Rukundo na Jeanine Noach, yasangije abakunzi be ibihe byiza yagiranye nawe maze yandikaho ijambo mukundwa kuri buri mashusho yose yagendaga asangiza abantu.

Mu mashusho ya mbere abanza aba bombi babanje kwerekana ko banyuzwe no kuba bari kumwe, ubwo berekanaga bahana iminwa ariko bayerekeza kuri kamera, nyuma berekana bishimanye banywa shampanye.

Si ubwa mbere Jeanine yerekanye amafoto ari kumwe n’uyu musore bitaramenyekana niba koko yaba ari mu rukundo nawe, kuko mu minsi yashize nabwo yaciye amarenga ko bari kumwe, ubwo yasangizaga abantu amashusho yabo akayaherekeresha amagambo meza.

Kuva mu 2021, urukundo rwa Cyusa na Jeanine Noach rwari rwatangiye mu ibanga rwakajije umurego, bigeze mu bakunzi b’imyidagaduro babatera imijugujugu.

Ababateraga imijugujugu bashingiraga ku kuba umukunzi wa Cyusa amuruta cyane, uyu muhanzi wari utarerura ko akundana n’uyu mugore usanzwe utuye i Burayi, we yabanje kuyobya uburari ahakana urukundo rwabo.

Cyera kabaye Cyusa yaje kwemera ko ari mu rukundo na Jeanine, ndetse atangira intambara yo kwiyama abari bakomeje kwibasira umukunzi we.


Urukundo rwaba rugeze aharyoshye?

Yumvikanye kenshi avuga ko abatishimiye urukundo rwabo ari abanyeshyari cyangwa bakaba imburamukoro, ziba zishaka gutokora ijisho ry’abandi kandi ayabo akomerewe.

Akanwa kacyuriraga abannyegaga urukundo rwabo, ni na ko kahundagazagaho imitoma Jeanine.

Urukundo rw’aba rwari rwatangiye kwigaragariza ku mucanga wo muri Zanzibar, aho bari bagiye gusangirira ubuzima mu Ugushyingo 2021.

Kuva ubwo ku mbuga nkoranyambaga abakunzi b’imyidagaduro ijisho barihanze Cyusa na Jeanine, gato bakoze kakaba inkuru ikomeye.


Cyusa na Jeanine urwabo rwarashonze

Muri Gashyantare 2022 ubwo Jeanine yizihizaga isabukuru y’amavuko, yagiye kuyisangirira na Cyusa ku mucanga w’i Dubai urukundo rwabo rutangira kwaka ku mbuga nkoranyambaga.

Ntawe uzibagirwa amafoto yabo iruhande rwa Burj Khalifa, cyangwa ayo mu buriri basomana muri icyo gihe. Akiva mu butayu bw’i Dubai, Cyusa yatangiye kumvikana ahamya ko uwe yamubonye ndetse yamaze no kumukorera indirimbo yise ‘Uwanjye’.


Jeanine yerekanye ko anyuzwe

Iyi ndirimbo yari yijeje abakunzi b’umuziki we ko izafatirwa amashusho i Burayi aho yagombaga kwerekeza muri Mata 2022 yafatiwe mu Rwanda, ndetse ni nayo yabaye intandaro yo gutandukana kwabo kuri ubu urukundo rwabo akaba ari inkuru yo kubara.

Bari mu byishimo byinshi

Urukundo rwa Cyusa na Jeanine rwarabiciye



Nta hantu batageze ku isi









Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...