Ku myaka 10 yatangiye gutozwa imikino njyarugamba (art martiaux), ku myaka 18 yari afite umukandara w’umukara muri Karate, yize indi mikino nka Taekwondo, Kickboxing na Muay Thai, anaterura ibiremereye.
Mu 1979 yari mu ikipe y’igihugu y’Ububiligi yatwaye irushanwa ry’uburayi muri Karate, nyuma yakinnye n’andi marushanwa ndetse yatowe nka "Mr. Belgium" mu irushanwa ryo guterura ibyuma.
Yegukanye ibihembo byinshi mu marushanwa anyuranye y’iyi mikino yitoje ari muto, Mu 1982 nibwo yahagaritse amarushanwa maze ajya muri Amerika gukina cinema, Kuva mu 1989 kugeza mu 1999 yari icyamamare ku isi kubera cinema.
Mu kwamamara kwe hari aho
yatanze urugero rubi nk’igihe yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya Cocaine
ndetse no gufatwa kenshi atwaye imodoka yaborewe.
Van Damme, w’umukirisitu gatolika, yashyingiwe inshuro eshanu n’abagore bane batandukanye, afite abana batatu, Uyu mugabo uyu munsi yujuje imyaka 59, uyu mwaka hasohotse filime yitwa ‘We Die Young’ yakinnyemo.
Src: www.imdb.com