JDK yagaragaje ibintu 5 yishimira ku Rwanda byatumye akora indirimbo 'Rwanda My Pride'

Imyidagaduro - 30/03/2026 10:09 AM
Share:

Umwanditsi:

JDK yagaragaje ibintu 5 yishimira ku Rwanda byatumye akora indirimbo 'Rwanda My Pride'

Umuhanzi nyarwanda Jean de Dieu Harerimana uzwi cyane ku izina rya JDK, yongeye kugaragaza urukundo n’ishema atewe n'igihugu cye cy’u Rwanda, aho yatangaje ibintu bitanu by’ingenzi yishimira kuri iki gihugu, byanamuhaye imbaraga zo gukora indirimbo ibyinitse yise “Rwanda My Pride”.

JDK wamamaye mu ndirimbo "Hinga Kinyamwuga" avuga ko impamvu nyamukuru yatumye akora iyi ndirimbo ari uko abona u Rwanda nk’igihugu gifite indangagaciro zikomeye, zirimo imiyoborere myiza ituma igihugu kigendera ku murongo uhamye.

Yongeraho ko iterambere rishingiye ku gushishikariza ishoramari ryigenga, ryatumye haboneka akazi ku banyarwanda benshi, bikazamura imibereho yabo. Yanagarutseho ku mibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima aho ubuvuzi bwateye imbere ku buryo bugaragara.

Yavuze kandi ko amahoro n’umutekano biri mu by’ingenzi bituma u Rwanda rutera imbere, ndetse n’uburezi kuri bose bukomeje gufasha urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kubaka ejo hazaza heza.

Mu kiganiro na inyaRwanda, JDK yashimangiye ko iyi ndirimbo ye nshya "Rwanda my Pride" igamije gukangurira abanyarwanda guterwa ishema n’igihugu cyabo, kugikunda no kugihesha agaciro. Yavuze ko abayumva, baterwa ishema n’igihugu cyabo bakakirata, bakakivuga ibigwi.

Yakomeje agaragaza ko ubumwe bw’abanyarwanda ari inkingi ikomeye igomba guhora irindwa kuko ibarinda ibitero by'abanzi b'u Rwanda. Yagize ati: “Imiraba iraza ikagenda, abadutega iminsi bakamwara kuko ubumwe bwacu nk’abanyarwanda ari zo mbaraga zacu.”

Uyu muhanzi JDK kandi yatangaje ko abafana be bakwiye kwitegura izindi ndirimbo nyinshi ziri mu njyana ya Afrobeat, zizaba zikubiyemo ubutumwa butandukanye bugamije kwigisha no gushimisha abakunzi b’umuziki.

Ntabwo agarukira ku ndirimbo zifite ubutumwa rusange gusa, kuko anagenda yinjira mu ndirimbo z’urukundo. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Special Night”, ikaba ari iya kabiri mu zo amaze gukora muri uwo murongo nyuma y'iyo yise “Uranyura”.

JDK si mushya mu muziki nyarwanda, nubwo hari benshi batari bamuzi ku izina. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Hinga Kinyamwuga” yasohotse mu 2019, ikaba yarakunzwe cyane ku buryo yanifashishijwe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) mu bukangurambaga bwo gushishikariza abanyarwanda guhinga kinyamwuga.

Nubwo iyo ndirimbo yamuhesheje izina rikomeye, yagaragaje ko byamubabaje kuba yarakunzwe cyane ariko nyirayo ntamenyekane ku rwego rukwiye.

Mu buzima busanzwe, JDK akora mu nganda i Masoro, aho ari umuyobozi (Director of Administration) mu ruganda rumwe rwo mu Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Business Administration, yakuye muri UNILAK mu 2014.

JDK akomeje kugaragaza ko afite intego yo guteza imbere umuziki we no kuwukoresha mu gutanga ubutumwa bufasha sosiyete nyarwanda, ari na ko agaragaza ishema n’urukundo afitiye igihugu cye. Abikora binyuze mu ndirimbo ze n'izo akorana n'abandi bahanzi.

Mu Ukwakira 2024, JDK yahuje amaboko na Musengamana Beatha wamamaye nka "Azabatsinda Kagame" bakorana indirimbo bise "Ubudasa". Ni indirimbo igaruka ku budasa bw'u Rwanda, busemburwa n'Imiyoborere myiza.

Bombi baterura bagira bati "Rwanda nziza tugukomeye yombi tukwizihiye. Ubudasa bwawe buguhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga, ubupfura bwawe n'ubushishozi bigutera kudatsikira ku itabaro. Imiyoborere yawe Rwanda yatubereye umusingi w'iterambere, reka tukurate tukuvuge ibigwi ngobyi iduhetse hora ku isonga".

Icyo gihe JDK yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kubona abasirikare, abapolisi n'abandi bajya mu butumwa bw'akazi, "ariko ntibatsikire ku itabaro, bakagaragaza umuhate, ikinyabupfura n'ubutwari, bagatahukana imidari n'impeta z'ishimwe".

Ati: "Ikindi ni ukugaragaza ko amahitamo y'abanyarwanda abantu benshi bayibazaho bakadutega iminsi, ariko bikarangira twesheje umuhigo, bikarangira baje kutwigiraho mu gihe babonaga ko ibyemezo nk'abanyarwanda twafashe bitakunda, bakabona birakunze".

Avuga kandi ko byari mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw'imiyoborere myiza mu iterambere, kugaragaza ko "ubumwe dufite n'imibanire byiza dufite nk'abanyarwanda tubikesha ubuyobozi bwiza, no kurata igihugu cyatubyaye tuvuga ubwiza bwarwo".

JDK yamamaye cyane mu ndirimbo yise "Hinga Kinyamwuga"

JDK yakoze mu nganzo agaragaza ibintu yishimira cyane ku Rwanda

UMVA INDIRIMBO NSHYA "RWANDA MY PRIDE" YA JDK


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...