Kendrick yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ashyiraho amafoto n’ubutumwa bujyanye n’umubano we na Rick Ross, harimo n’ifoto igaragaza igikomere ku munwa we. Yavuze ko iyo foto ari iy’umunsi avuga ko Rick Ross yamukomerekeje ku munwa, ndetse ko ari na wo munsi yafashemo icyemezo cyo kuva muri urwo rukundo.
Kendrick yavuze ko nubwo atazi ibintu byose ku buzima, hari icyo yemera ku muntu ukoresha imbaraga ku wo bakundana. Ati: “Sinzi ibintu byinshi, ariko nzi neza ko umugabo unkoreshaho imbaraga ze, ari umugabo urarigeze ankunda kandi utazigera ankunda.”
Yakomeje asaba abagore kwitondera umubano urimo ihohoterwa, avuga ko umuntu ukoresheje imbaraga ku wo bakundana inshuro imwe, ashobora kongera kubikora.
Ati: “Buri gihe biba ri byiza kugeza igihe bitakiri byiza. Niba umugabo agukubise rimwe, ashobora kongera kubikora. Ntumuhe ayo mahirwe. Ha agaciro ubuzima bwawe, igendere.”
Kendrick yavuze ko icyemezo cyo kuva muri uwo mubano ari kimwe mu byo afata nk’iby’ingenzi yakoze nyuma y’ibyo avuga ko yanyuzemo.
Kugeza ubu Rick Ross ntacyo aratangaza cyangwa ngo atange ibisobanuro ku byo ashinjwa.
Ihohoterwa rishingiye ku mubiri mu rukundo rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano no ku buzima bw’uwarikorewe. Kendrick yakoresheje ubuhamya bwe mu gukangurira abantu kudakomeza kuguma mu mubano bumva ko ubashyira mu kaga.




