Uyu mukinnyi wa Mamelodi Sundowns yari umwe mu bakinnyi bagize uruhare mu rugendo rw’amateka y’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo muri iri rushanwa. Yakinnye imikino yose uko ari itatu yo mu matsinda, mbere yo kuba umusimbura mu mukino Afurika y’Epfo yatsinzwe na Canada igitego 1-0 mu cyiciro cya 1/16.

Minisitiri w’Imikino, Ubuhanzi n’Umuco, Gayton McKenzie, yavuze ko urupfu rwa Adams ari igihombo gikomeye ku mupira w’amaguru wa Afurika y’Epfo.
Ati: “Ni agahinda gakomeye kwakira inkuru y’urupfu rwa Jayden Adams, umukinnyi wa Mamelodi Sundowns na Bafana Bafana, wapfuye afite imyaka 25. Afurika y’Epfo ibuze umwe mu bakinnyi bayo bato bari bafite impano idasanzwe.”
Yakomeje yibuka uburyo Adams yagaragaje ubunyamwuga n’imbaraga mu mukino wa Afurika y’Epfo na Czechia, aho yari yakinnye nyuma y’amasaha make amenyeshejwe urupfu rwa nyirakuru, Marianna Adams.
“Yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu agatanga byose nubwo yari afite agahinda gakomeye. Ibyo byerekana imico ye myiza n’ubunyamwuga budasanzwe ku mukinnyi ukiri muto.”
Icyateye urupfu rwa Jayden Adams ntikiramenyekana kugeza ubu. Ishyirahamwe ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo, ryatangaje ko ribabajwe cyane n’uru rupfu.
“Jayden yari aherutse guhagararira Afurika y’Epfo mu Gikombe cy’Isi cya 2026, yitwaye neza kandi atanga icyizere ku gihugu. Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku muryango we, bagenzi be bakinana, amakipe ye n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru.”
Iri shyirahamwe ryanavuze ko nubwo urupfu rwambuye igihugu umukinnyi w’impano, umurage we mu mupira w’amaguru utazibagirana.
Mu Gikombe cy’Isi cya 2026, Afurika y’Epfo yanditse amateka yo kugera mu cyiciro cya 1/16 bwa mbere. Adams yari umwe mu bakinnyi batangiriye mu kibuga mu mukino banganyijemo na Czechia 1-1, ndetse ikipe ye yaje gutsinda Koreya y’Epfo 1-0 kugira ngo ibone itike yo gukomeza.
Muri shampiyona y’umwaka ushize, Jayden Adams yakiniye Mamelodi Sundowns imikino 37 mu marushanwa yose, atsinda ibitego 2 anatanga umupira umwe wavuyemo igitego. Imikino yakinnye mu Gikombe cy’Isi yamugejeje ku mikino 9 yari amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo.
Ubutumwa bwo kumwunamira bwakomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga no mu nzego zitandukanye z’umupira w’amaguru, benshi bamwibuka nk’umukinnyi wicisha bugufi, ufite impano idasanzwe kandi wahesheje ishema igihugu cye.


Icyateye
urupfu rwa Jayden Adams ntikiramenyekana kugeza ubu
