Jay-Z azaririmbira kuri Tottenham Hotspur Stadium i London ku wa 4 no ku wa 5 Nzeri, nyuma yo kongeraho undi munsi w'igitaramo bitewe n'ubwitabire bw'abakunzi be. Nyuma yaho azakomereza i Paris, aho azataramira kuri Stade de France ku wa 10 Nzeri.
Nyuma y'ibitaramo byo mu Burayi, azerekeza muri Los Angeles, aho azataramira kuri SoFi Stadium ku wa 23 no ku wa 24 Ukwakira, na bwo nyuma yo kongeraho undi munsi w'igitaramo kubera ubwitabire bukomeje kwiyongera.
Umwaka wa 2026 wabaye uwihariye kuri Jay-Z, kuko yagarutse ku rubyiniro mu buryo bwatangaje benshi, by'umwihariko mu gitaramo cya Roots Picnic cyabereye i Philadelphia.
Muri icyo gitaramo yaririmbye zimwe mu ndirimbo zamugize icyamamare, anatumira abahanzi batandukanye barimo Beanie Sigel, Freeway, Memphis Bleek, Jazmine Sullivan, Bilal na Young Gunz.
Mu ntangiriro za Nyakanga, Jay-Z yakoreye ibitaramo bitatu bikurikirana kuri Yankee Stadium. Icyabaye ku munsi wa mbere cyizihizaga imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere, "Reasonable Doubt". Icya kabiri cyari cyibanze ku kwizihiza imyaka 25 ya album "The Blueprint", mu gihe icya gatatu cyiswe "Extra Innings".
Muri ibyo bitaramo yifatanyije n'abahanzi n'ibyamamare barimo Beyoncé, Blue Ivy Carter, Eminem, Pharrell Williams, Rihanna, Fat Joe, Swizz Beatz na Slick Rick, hamwe n'abandi benshi.
Mu yindi mishinga ateganya muri uyu mwaka, Jay-Z azagaragara no mu ruhererekane rwa filime mbarankuru rw'ibice umunani rwiswe "Jay-Z in 8", ruzerekanwa kuri HBO muri uku kwezi. Uru rukurikirane ruyobowe na Rick Rubin, rukazibanda ku rugendo rwa Jay-Z muri muzika, amagambo y'indirimbo ze, ubuzima bwe ndetse n'uburyo ategura ibihangano bye.

Jay-Z yongereye iminsi y'ibitaramo bya "Jay-Z 30" i London na Los Angeles
