Uyu
muhango w’imyaka 30 wanajyanye no kongera gucapisha iyi ndirimbo kuri disiki y'umuziki 'Vinyl', 'Cassette' na 'CD', biha abafana n’abakusanya umuziki amahirwe mashya yo kuyibona
no kuyigumana mu buryo bugezweho.
'Dead
Presidents' yakozwe na Producer Ski Beatz, ifatirwa amajwi muri D&D
Studios, isohorwa ku wa 19 Gashyantare 1996 binyuze muri Roc-A-Fella Records, label
yigenga Jay-Z yashinze afatanyije na Damon Dash na Kareem “Biggs” Burke. Iyi
ndirimbo yabaye iya mbere imenyekanisha album ye ya mbere yise “Reasonable
Doubt”.
Nubwo
yari indirimbo y’ingenzi mu kumenyekanisha album, verisiyo (Version) ya mbere
ya “Dead Presidents” ntiyashyizwe ku rutonde rwa nyuma rwa Album “Reasonable
Doubt”.
Ahubwo
hashyizwemo indi ‘verisiyo’ yahinduwe yitwa “Dead Presidents II”, irimo
imirongo mishya ariko yubakiye ku muziki umwe, ubwo album yasohokaga muri
Kamena 1996.
“Dead
Presidents” yubakiye ku gace (sample) k’indirimbo “The World Is Yours” yo kuri
Album ‘Illmatic’ ya Nas. Muri iyo ‘sample’ humvikanamo umurongo wubatse amateka:
“I’m out for dead presidents to represent me.” Bisobanuye “Ndi mu gushaka
amafaranga kugira ngo abe ari yo amvugira.”
Muri
Amerika, ku mafaranga y’amadolari hariho amashusho y’abaperezida bapfuye
(nk’aba George Washington, Abraham Lincoln n’abandi). Bityo “dead presidents”
bisobanura amadolari cyangwa amafaranga muri rusange.
Uwo
murongo wabaye nk’ikirango cy’inyota n’ishyaka ryo gushaka amafaranga no
kwiteza imbere mu myaka ya 1990.
Muri
iyi ndirimbo, Jay-Z yagaragaje ubuhanga bwe mu kwandika (lyricism) no kuvuga
inkuru zishingiye ku buzima yabayemo mbere y’uko aba icyamamare.
Yavugaga
ku buzima bwo ku muhanda, ku nzozi zo kuzamuka no ku nzira yo gushaka ubukire
binyuze mu muziki.
Roc-A-Fella
yigaragaje nk’ikirango cy’ubwigenge
Igihe
iyi ndirimbo yasohokaga, Roc-A-Fella Records yari ‘label’ nto yigenga itari
ifite inkunga ya kompanyi zikomeye zifasha abahanzi.
Gushyira
hanze iyi ndirimbo no kuyimenyekanisha nta bufasha bw’izo kompanyi byari
igikorwa cy’ubutwari muri icyo gihe, kuko byari bigoye ko ‘label’ yigenga
yinjira ku isoko rinini.
Icyakora,
“Dead Presidents” yabaye umwe mu musingi w’izamuka rya Jay-Z, ryarangiye
rimuhindura umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye mu bucuruzi n’umuco wa
hip-hop ku isi.
Nyuma
y’imyaka itatu (30), “Dead Presidents” iracyafatwa nk’imwe mu ndirimbo
z’ingenzi zaranze intangiriro za Jay-Z.
Gusubira
kwayo ku ndirimbo zicururizwaho umuziki bituma igera ku rubyiruko rutayizi
neza, mu gihe ku bakuru ibutsa aho byose byatangiriye.
Iyi
ndirimbo ntigaragaza gusa urugendo rw’umuhanzi umwe, ahubwo ni igipimo
cy’ubuhanga mu kwandika no gutambutsa ubutumwa muri hip-hop, umurage Jay-Z
akomeje kubakiraho izina rye no kugeza uyu munsi.

Jay-Z
yizihije imyaka 30 amaze mu muziki, yongera gusohora “Dead Presidents”,
indirimbo yabaye umusingi w’izamuka rye muri Hip-Hop ku rwego rw’Isi
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DEAD PRESIDENTS' YA JAY-Z
