Jay-Z yizihije imyaka 30 amaze mu muziki mu gitaramo gikomeye cyabereye i Londres

Imyidagaduro - 05/09/2026 1:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Jay-Z yizihije imyaka 30 amaze mu muziki mu gitaramo gikomeye cyabereye i Londres

Umuraperi w’Umunyamerika Jay-Z yashimishije bikomeye abitabiriye igitaramo cye muri Tottenham Hotspur Stadium i Londres, mu Bwongereza, aho yakomereje urugendo rwo kwizihiza imyaka 30 ishize atangiye umuziki.

Iki gitaramo kiri mu rugendo rwa Jay-Z 30 Tour, akaba ari rwo rugendo rwa mbere uyu muraperi akoze ku giti cye mu myaka icyenda ishize. Ni urugendo rugamije kwizihiza imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere yise Reasonable Doubt.

Nubwo Jay-Z amaze imyaka myinshi mu muziki, igitaramo cye nticyagaragaje gusa kwibuka ibihe bya kera, ahubwo cyagaragaje ko agifite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora ibitaramo binini ku rwego mpuzamahanga.

Iki gitaramo cyaranzwe n’indirimbo zakunzwe cyane mu mateka ya Jay-Z, ndetse n’umuziki wacuranzwe n’itsinda rinini ry’abacuranzi rigizwe n’abantu 10, ryunganirwa n’abandi 18 bacuranga ibikoresho by’umuziki w’inyuma (string section).

Ubu buryo bw’umuziki bwatumye indirimbo nka Empire State of Mind zigaragara mu buryo bwagutse kandi bushimishije, mu gihe Izzo (H.O.V.A) yongewemo umwimerere w’umuziki wa soul wo mu myaka ya 1970.

Ku rubyiniro, Jay-Z yari wenyine imbere y’abantu bagera ku bihumbi 50, mu gihe inyuma ye hari ecran nini ya LED yerekanagaho amashusho atandukanye arimo ay’i New York yo mu myaka ya za 1990, amashusho y’abirabura batuye muri uwo mujyi, ndetse n’amashusho agaragaza aho yakuriye.

Hari kandi amashusho agaragaza Beyoncé, umugore wa Jay-Z, arimo kumwogosha umusatsi. Ibi byabaye kimwe mu bice byashimishije abafana.

Hari ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ko Beyoncé yari kwifatanya na Jay-Z kuri uru rubyiniro, cyane ko icyo gihe yari ari kwizihiza isabukuru y’imyaka 45. Gusa ntiyigeze aririmba kuri stage.

Ahubwo Beyoncé yagaragaye mu gice cy’abashyitsi b’icyubahiro, aho Jay-Z yamwifurije isabukuru nziza, abafana bakamuririmbira Happy Birthday, ndetse hanarashwe fireworks mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza.

Nubwo Beyoncé atigeze afata mikoro, Jay-Z yari afite abandi bashyitsi bakomeye.

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi w’Umwongereza Idris Elba ni we watangije amagambo atangiza igitaramo. Umuraperi w’Umwongereza Giggs na we yahawe umwanya kuri stage aririmba indirimbo ye Talkin’ the Hardest.

Mu gice cya nyuma cy’igitaramo, abaririmbyi Lauryn Hill na Wyclef Jean batunguranye ku rubyiniro, basubiramo indirimbo zakunzwe cyane za Fugees zirimo Fu-Gee-La na Ready or Not.

Kuba Lauryn Hill yaragaragaye kuri stage byatunguye cyane abafana, ndetse abitabiriye igitaramo bakira aba bahanzi bombi mu rusaku rwinshi.

Gusa nubwo Jay-Z yari afite abashyitsi benshi, igitaramo cye nticyari gikeneye cyane izindi mbaraga kugira ngo kirusheho gushimisha abantu. Ibyo yakoze byonyine byari bihagije, kuko yagiye akurikiranya zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu myaka 30 amaze mu muziki.

Mu gihe yaririmbye mu buryo bukurikiranye indirimbo zirimo No Church in the Wild, 99 Problems, Girls, Girls, Girls, ’03 Bonnie & Clyde, Excuse Me Miss na I Just Wanna Love U, ibintu byatumye abafana basusuruka cyane.

Igitaramo cy i Londres cyagaragaje ko nubwo Jay-Z amaze imyaka 30 mu muziki kandi akaba amaze igihe adasohora album nshya, izina rye n’ubushobozi bwe bigaragara mu bantu bitabiriye ibitaramo bye.

Jay-Z yizihije imyaka 30 amaze mu muziki mu gitaramo gikomeye cyabereye i Londres


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...