Jay-Z yatangaje ibitaramo bibiri bikomeye byo kwizihiza imyaka 30 amaze mu muziki

Imyidagaduro - 09/06/2026 3:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Jay-Z yatangaje ibitaramo bibiri bikomeye byo kwizihiza imyaka 30 amaze mu muziki

Umuraperi w’icyamamare Jay-Z azataramira i Paris no muri Los Angeles mu bitaramo byihariye byiswe JAY-Z 30, bigamije kwizihiza imyaka 30 amaze mu ruganda rw’umuziki.

Umuraperi w’Umunyamerika Jay-Z yatangaje ibitaramo bibiri bikomeye azakorera mu Bufaransa no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 amaze mu muziki.

Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Roc Nation, ibi bitaramo byiswe JAY-Z 30 bizabera kuri stade ebyiri zikomeye ku Isi.

Igitaramo cya mbere kizabera kuri Stade de France i Paris mu Bufaransa ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri, mu gihe icya kabiri kizabera kuri SoFi Stadium i Los Angeles ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira.

Aya matariki yatangajwe nyuma y'amasaha make Roc Nation ishyize hanze ubutumwa bugufi bwanditseho “JAY-Z 30”, bwahise butera amatsiko abafana b'uyu muraperi ku isi yose.

Jay-Z, amazina ye nyakuri akaba ari Shawn Corey Carter, ni umwe mu baraperi bafite amateka akomeye mu muziki wa Hip-Hop. Yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 1990, aho album ye ya mbere Reasonable Doubt yasohotse mu 1996 ikamufungurira amarembo yo kuba umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Mu myaka 30 ishize, Jay-Z yegukanye ibihembo byinshi birimo Grammy Awards, ashinga ibigo bikomeye by'ubucuruzi ndetse aba umwe mu bahanzi bake bageze ku rwego rwa miliyari z'amadolari binyuze mu muziki n'ishoramari.

Abafana bazahabwa amahirwe yo kugura amatike mbere y'igihe binyuze muri gahunda za presale, mbere y'uko amatike atangira kugurishwa ku mugaragaro.

Itangazwa ry'ibi bitaramo ryakiriwe neza n'abakunzi ba Jay-Z, benshi bakaba bategereje kureba niba azanatangaza andi matariki cyangwa ibindi bitaramo byo kwizihiza uru rugendo rw'imyaka 30 amaze ari umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu iterambere rya Hip-Hop ku Isi.

Jay-Z yateguje ibitaramo bibiri bikomeye byo kwizihiza imyaka 30 amaze mu muziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...