Jay-Z yanenze abavuga ko abakire bose ari babi, yitandukanya na Drake na Kendrick Lamar

Imyidagaduro - 25/03/2026 6:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Jay-Z yanenze abavuga ko abakire bose ari babi, yitandukanya na Drake na Kendrick Lamar

Umuraperi w’icyamamare akaba n’umushoramari ukomeye mu muziki, Jay-Z, yongeye kugaragaza ibitekerezo bye ku ngingo zitandukanye zirimo ubukire bwe, uko abona abakire, ndetse n’amakimbirane akunze kuranga umuziki wa Hip-Hop, ahamya ko amafaranga adashobora kugena imyitwarire y’umuntu.

Mu kiganiro yagiranye na GQ, Jay-Z ubarirwa umutungo wa miliyari 2.8 z’amadolari nk’uko bitangazwa na Forbes, yavuze ko abantu bakabya iyo bavuga ko abakire bose ari babi, ashimangira ko ari “kwikiza ikibazo” (cop-out) aho kureba ku mizi yacyo.

Yagize ati: “Imyitwarire myiza cyangwa mibi y’umuntu idashobora kugenwa n’ingano y’amafaranga afite,” yibaza ati: “Ese niba ari byo, ayo mafaranga atangira ku ruhe rwego? Niba tuvuga ko miliyoni ari mbi, bivuze ko ufite 999,000 ari mwiza?” Agaragaza ko icyo gitekerezo kidafite ishingiro.

Jay-Z yavuze ko abantu bafite ubushobozi bushobora kuba bwinshi bashobora no gukora ibyiza byinshi, agaragaza ko na we yakoresheje umutungo we mu bikorwa byafashije benshi.

Ati: “Hari ibintu byinshi nakoze bifasha abantu benshi binyuze ku bushobozi mfite. Abantu bitwara uko bashaka, si amafaranga abategeka. Ashobora kubyongera cyangwa kubyihutisha, ariko niba uri umuntu mubi cyangwa mwiza, ni uko wari uri mbere.”

Uyu muhanzi wanashinze akanayobora Roc Nation, yanenze imyumvire yo guharabika abakire aho kuvugurura imiterere y’ubukungu n’imibereho, agaragaza ko imyitwarire mibi cyangwa myiza ituruka ku muntu ku giti cye, atari amafaranga.

Ku rundi ruhande, Jay-Z yanavuze ku makimbirane aherutse kuvugisha benshi hagati ya Drake na Kendrick Lamar, ahakana yivuye inyuma ko yaba yarafashe uruhande.

Yasobanuye ko guhitamo Kendrick Lamar mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show cya 2025 bitari bifite aho bihuriye n’ayo makimbirane, ahubwo byari bishingiye ku kuba yari afite umwaka udasanzwe mu muziki. Ati: “Nahisemo umuhanzi wari wagize umwaka udasanzwe, si uko nari nshyigikiye uruhande runaka.”

Jay-Z yakomeje agaragaza impungenge ku ruhare amakimbirane (beef) agira muri Hip-Hop, avuga ko ashobora gutanya abahanzi no guteza umwuka mubi mu ruganda rw’umuziki.

Yavuze ko ibintu byarenze urugero aho bamwe mu bafana bageze no ku rwego rwo kwibasira ubuzima bwite bw’abahanzi, harimo no kuvuga ku bana babo, ibintu yavuze ko bidakwiye. Ati: “Ibi bintu bigera aho bigasenya ubuzima bw’abantu. Si byo bikwiye mu muziki.”

Yagaragaje ko abona Hip-Hop yarushaho gutera imbere iramutse igabanyije amakimbirane n’intambara z’amagambo, ahubwo abahanzi bagashyira imbere ubufatanye n’iterambere rusange.

Jay-Z yanagarutse ku bibazo byigeze kumuvugwaho birimo urubanza rwamushinjaga ihohotera rishingiye ku gitsina, rwaje guteshwa agaciro mu ntangiriro za 2025, avuga ko rwamugizeho ingaruka zikomeye ndetse rumutera uburakari bukabije.

Yavuze ko nubwo byari kumworohera kururangiza mu bwumvikane, yabyanze kuko bitari bihuye n’indangagaciro ze.

Muri rusange, Jay-Z akomeje kwerekana ko ari umwe mu bafite ijambo rikomeye mu muziki no mu bucuruzi, aho akoresha izina n’ubushobozi bwe mu gutanga ibitekerezo ku bibazo bikomeye bireba sosiyete, ubukungu ndetse n’iterambere ry’umuziki ku Isi.

Jay-Z yavuze ko ubukire budashobora kugena imyitwarire y’umuntu, anahakana yivuye inyuma gufata uruhande mu makimbirane ya Drake na Kendrick Lamar, ashimangira ko Hip-Hop ikwiye kwitandukanya n’amakimbirane ahubwo igashyira imbere iterambere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...