Jay- Z yagerageje gusinyisha Diamond kuri 250,000$ biranga

Imyidagaduro - 23/07/2025 8:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Jay- Z yagerageje gusinyisha Diamond kuri 250,000$ biranga

Umuhanzi ukomeye ku Mugabane wa Afurika, Diamond Platnumz yatangaje ko yigeze guhabwa 250,000 $ [319,250,000 Frw] na Roc Nation, sosiyete ya Jay Z, ariko akabyanga, kuko Warner Music Group yari yamuhaye amasezerano ya Miliyoni 5 $ [6,385,000,000 Frw].


Yabitangaje ubwo yasubizaga abavuga ko abahanzi bo muri Tanzania batitabwaho na sosiyete mpuzamahanga, avuga ko ubu afite amasezerano akomeye kandi arambye, atuma ari mu ba mbere bafite ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

Mu magambo ye bwite yagize ati “Nasoje amasezerano nari mfite na Universal ku gaciro ka miliyoni 1 z’amadolari. Roc Nation yanshakiye amasezerano ya 250,000$ angana na miliyoni 675 z’amashilingi ya Tanzaniya, ntanga kuyemera. Warner bo banshakiye miliyoni 5$, zingana na miliyari 13.5 z’amashilingi, mpitamo gusinya na Warner, ari nabo kugeza ubu dukorana.”

Ku wa 18 Gicurasi 2021, Diamond yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Warner Music Group, binyuze muri Warner Music South Africa na Ziiki Media, ashyira imbere ibikorwa byose by’umuziki, ibitaramo, ubucuruzi bw’ibikorwa bye, n’ubundi burenganzira bujyanye n’indirimbo ze ndetse n’iza label ye ya WCB Wasafi.

Aya masezerano azwi nka “360-degree deal”, yatumye Diamond afata intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugera ku isoko mpuzamahanga, atari we wenyine ahubwo anazamuye n’abahanzi akorana nabo.

Alfonso Perez-Soto, wari ushinzwe amasoko y’abahanzi bakomoka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere muri Warner Music, yavuze ko ayo masezerano yerekana uburyo bushya bwo gufasha abahanzi bo muri Afurika kugera ku isoko ry’isi.

Diamond yavuze ko Roc Nation yaje imuha igitekerezo cyo gukorana, ariko amafaranga bamuteganyirizaga yari make cyane ugereranyije n’ibyo Warner Music yamuhaga.

Ati “Warner yari yarashyize imari mu bikorwa byinshi bijyanye n’ubwubatsi bw’izina ryanjye ndetse na Label yanjye. Kandi ntiyari impano kuri njye gusa, ahubwo bari bafite gahunda yo gufasha n’abandi bahanzi dukorana. Byatumye mbona ko ari amahitamo meza yo kwiteza imbere mu gihe kirekire.”

Mbere y’uko atangira gukorana na Warner, Diamond yari yarasinyanye amasezerano yo gukwirakwiza umuziki na Universal Music Group kuva mu 2017, ku gaciro ka miliyoni 1$.

Iri koranabuhanga ni ryo ryamufashije gushyira hanze Album ye ya gatatu yise “A Boy from Tandale” yasohotse mu 2018, ndetse rikaba ryarashimangiye umwanya we nk’umwe mu bahanzi b’ibikomerezwa ku mugabane wa Afurika.

Uburyo Diamond yanze amafaranga ya Roc Nation, bigaragaza uburyo abahanzi bo muri Afurika batagikora ibintu batabanje gusobanukirwa agaciro kabo. Ubu basigaye bagirana ibiganiro na Label mpuzamahanga bafite ubushobozi bwo gushyiraho ibiciro n’amategeko aboneye.

Diamond ni umwe mu bahanzi ba mbere bo muri Afurika bagize ibihe bikomeye kuri YouTube, aho kugeza mu 2020 yari amaze kurenza ‘Views’ miliyoni 900, ndetse akaba afite umuyoboro ukurikirwa cyane kurusha indi yose yo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Amasezerano ya Diamond na Warner Music atanga isomo rikomeye kuri Label zikomeye nka Roc Nation, ko amafaranga make atagihagije ngo abone impano zo muri Afurika. Kandi agaragariza abahanzi bato ko bashobora kwigenga, bagakora ibintu bifite inyungu ku buzima bwabo n’ahazaza habo.

Gusinya na Warner byahaye Diamond imbaraga nshya, icyizere, n’umuyoboro mugari ushobora gutuma label ye ya WCB Wasafi irushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Diamond Platnumz ntabwo ari umuhanzi ukiri mu cyiciro cyo gutegereza gusinyira amafaranga make. Yashoboye kwifatira icyemezo gikomeye, ashingiye ku nyungu z’igihe kirekire. Ubu yicaye ku ntebe y’abagabo batanga icyerekezo cy’uko umuziki wa Afurika ukwiye kwitabwaho no guhabwa agaciro gakwiriye.

Roc Nation yanshakiye ibihumbi 250$, Warner iranshakira miliyoni 5$—Diamond yabwiye isi ko Afurika ifite ijambo mu muziki


Jay Z binyuze muri Roc Nation yagerageje gusinyisha Diamond ku mafaranga make, birangira atsinzwe na Warner



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...