Itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards ni bimwe mu birori bikomeye biba buri mwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikitabirwa n’ibyamamare kabuhariwe biba byatumiwe. Uyu mwaka hari hatumiwe ibihangange byinshi birimo Beyonce uherekezwa n’umugabo we Jay Z, gusa aba bombi bari bahakanye kuzitabira ibi birori.
Ibyo kuba aba bahanzi 2 bafatwa nk’inkingi za mwamba mu muziki wa Amerika batazitabira Grammy Awards 2021 byatangajwe habura icyumweru kimwe gusa ngo ibi bihembo bitangwe. Ibi ntabwo byakiriwe neza n’abafana b'ibi birori dore ko bari biteze kubona Beyonce na Jay Z.
N'ubwo byari bizwi ko Jay Z na Beyonce batazitabira ibi birori baje gutungurana ubwo binjiraga aho byari byabereye maze camera zose ziberekezaho nabo basuhuza abakurikiye ibi bihembo byanyuraga kuri televiziyo mpuzamahanga ya CBS.
Beyonce umaze kwandika amateka yo kuba umugore wahawe ibihembo byinshi ku isi birimo n'ibya Grammy Awards, yongeye guca agahigo ahabwa indi Grammy Award y'uyu mwaka ku ndirimbo ya rap nziza y’umwaka wa 2020. Ibi byahise bituma Beyonce agira ibihembo bya Grammy Awards byinshi bisaga 28 biruta iby'abandi bahanzi bose bityo aca agahigo ko kuba umuhanzikazi wa 1 ku isi uhawe Grammy Awards nyinshi.
Iyi couple ifatwa nk’iya mbere mu myidagaduro yongeye kandi kwandika amateka ubwo umwana wabo w’imfura w’imyaka 9 w’umukobwa Blue Ivy Carter yahabwaga Grammy Award ku ndirimbo yitwa Brown Skin Girl yafatanije na Mama we Beyonce hamwe na Wizkid.

Blue Ivy Carter imfura ya Jay Z na Beyonce yabaye uwa 1 uhawe igihembo cya Grammy Award akiri muto mu myaka. Uyu muryango uretse kuba watunguranye witabira ibi birori, wanongeye kwandika amateka dore ko Jay Z ariwe mwirabura wa 1 wahawe Grammy Award naho Beyonce akaba ariwe kugeza ubu ufite ibihembo bya Grammy Awards byinshi.
Src:www.hollywoodlife.com,www.Usweekly.com