Mu byamamare byari byitabiriye harimo Jay-Z, Cardi B, Travis Scott, Tate McRae, Leonardo DiCaprio, Teyana Taylor, Shaboozey, Ciara, Alicia Keys, Swizz Beatz, Ice Spice, Lil Wayne, Snoop Dogg, DJ Khaled, Lil Baby, Meek Mill, The Chainsmokers, French Montana na Fat Joe.
Ibi birori byaranzwe kandi n'ibitaramo byatanzwe na Lil Wayne, wari umaze gusiba igitaramo yari afite muri Leta ya Maine ku wa Kabiri tariki ya 30 Kamena mbere yo gusaba imbabazi, ndetse na Snoop Dogg na Cardi B na bo bari mu bataramye.
N’umugoroba wasojwe n'ibirori by'urumuri (fireworks) byamurikiye hejuru y’inyanja ya Atlantic, mu gihe Alicia Keys yaririmbaga indirimbo ye izwi cyane yitwa "Empire State of Mind."
Abakinnyi b'ibyamamare muri siporo na bo bari bitabiriye ibi birori, barimo Tom Brady, Mike Tyson, Karl-Anthony Towns, Davante Adams, Klay Thompson, Alex Rodriguez na Puka Nacua.
Ubusanzwe White Party iba itegurwa mu minsi yegereye umunsi mukuru wa tariki ya 4 Nyakanga wizihizwaho ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Michael Rubin yavuze ko uyu mwaka batekereje ku itariki y'ibirori kugira ngo abatumirwa batagorwa no guhitamo hagati yo kwitabira White Party no kujya mu bukwe bwa Taylor Swift buteganyijwe kubera i New York City ku wa 3 Nyakanga muri Madison Square Garden.
Rubin yabwiye People ko baganiriye ku matariki atandukanye mbere yo gufata umwanzuro, ariko ko batigeze bahindura itariki kubera ubwo bukwe. Yavuze ko bari babizi kandi badashakaga ko abatumirwa babo bahura n'ikibazo cyo guhitamo hagati y'ibi birori byombi, yongeraho ko White Party ikomeza kwitabirwa n'ibyamamare uko yaba iteguye kose.
White Party ya Michael Rubin ikomeje kuba kimwe mu birori bikomeye byo kwizihiza umunsi mukuru wa tariki ya 4 Nyakanga muri Hamptons, aho buri mwaka ihuriza hamwe bamwe mu bantu bazwi cyane mu myidagaduro na siporo.

Michael Rubin yongeye kwakira ibyamamare bikomeye muri White Party



Ibirori bya White Party bya Michael Rubin byitabiriwe n'abahanzi n'ibindi byamamare bikomeye
