Iri somo rizibanda ku buryo umuziki ugira uruhare mu muco, uturere ndetse n’imibanire y’abantu, aho Jay-Z ari umwe mu bahanzi bazigwa muri iyi gahunda.
Jay-Z si ubwa mbere agaragara mu masomo ya kaminuza. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, American University yigeze kugira isomo ryihariye ryiswe “Jay-Z and Historical Biography”, ryibandaga ku buzima bwe, umuziki n’uruhare yagize mu mateka n’umuco.
Nanone, Roc Nation School of Music, Sports & Entertainment, ifitanye ubufatanye na Long Island University (LIU)i New York, ni gahunda y’uburezi ijyanye n’inganda z’umuziki, siporo n’imyidagaduro ifitanye isano na Jay-Z n’ikigo cye Roc Nation.
Mu gihe Jay-Z akomeje kwagura umurage we mu muziki no mu bindi bikorwa, igitaramo cye cyo ku wa 10 Nzeri 2026 kuri Stade de France i Paris, mu Bufaransa, cyamaze kwandika amateka, bitewe n’uko amatike yose yagurishijwe agashira ku isoko.


Umuraperi Jay-Z agiye kwigwa muri University yo muri Nouvelle-Zélande

Jay-Z hamwe n'umugore we Beyonce bakomeje kuyoboza inkoni y'icyuma isi y'imyidagaduro
