Jay-Z agiye kongera gutaramira mu Bwongereza nyuma y'imyaka irenga icumi

Imyidagaduro - 08/07/2026 9:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Jay-Z agiye kongera gutaramira mu Bwongereza nyuma y'imyaka irenga icumi

Umuraperi w'icyamamare Jay-Z yatangaje ko agiye kongera gukorera igitaramo gikomeye mu Bwongereza nyuma y'imyaka irenga icumi adakora igitaramo cye bwite muri icyo gihugu.

Iki gitaramo kizabera kuri Tottenham Hotspur Stadium i Londres ku wa 4 Nzeri, kikaba kiri mu bitaramo bikomeje kugaragaza ko uyu muraperi yagarutse mu bihe bye byo gutaramira abakunzi be.

Jay-Z aherutse gukora ibitaramo byiswe "Jay-Z 30" na "Jay-Z 25", byateguwe mu kwizihiza imyaka ishize asohoye album ze zakunzwe zirimo Reasonable Doubt na The Blueprint, zamufashije kubaka izina rikomeye muri Hip Hop ku rwego mpuzamahanga.

Iki gitaramo cy’i Londres kizaba ari icya mbere Jay-Z ayoboye wenyine mu Bwongereza nyuma y'imyaka irenga 10, ndetse hashize hafi imyaka 13 anyuze muri iki gihugu mu rugendo rw'ibitaramo rwa Magna Carta World Tour.

Uretse igitaramo cyo mu Bwongereza, Jay-Z yanatangaje ko azataramira i Paris ku wa 10 Nzeri, mbere yo gukomereza i Los Angeles ku wa 23 Ukwakira.

Jay-Z agiye kongera gutaramira mu Bwongereza nyuma y'imyaka irenga icumi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...