Jay-Z agiye gusobanura amateka y’indirimbo ze muri 'documentaire'

Imyidagaduro - 27/08/2026 8:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Jay-Z agiye gusobanura amateka y’indirimbo ze muri 'documentaire'

Umuraperi w’icyamamare w’Umunyamerika, Jay-Z, agiye kugaruka mu kiganiro cyimbitse kivuga ku muziki we, mu ruhererekane rwa 'documentaire' nshya yiswe “Jay-Z in 8”, ruzanyuzwa kuri HBO.

HBO yatangaje ko ibice bibiri bya mbere by’uruhererekane bizerekanwa ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, guhera saa mbiri z’ijoro ku isaha ya Amerika, ndetse bizanaboneka kuri HBO Max.

Nyuma y’ibyo, ibice bibiri bishya bizajya bisohoka buri wa Gatanu, kugeza ku musozo w’uruhererekane uteganyijwe ku wa 9 Ukwakira 2026.

Muri buri gice, Jay-Z azicarana n’umwe mu bakomeye mu gutunganya no gukora umuziki, Rick Rubin, baganire ku ndirimbo zitandukanye ziri mu mateka y’umuziki wa Jay-Z, basobanura ibitekerezo, amagambo n’ubutumwa buzikubiyemo.

Muri documentaire bazagaruka ku ndirimbo zakunzwe cyane nka “Brooklyn’s Finest,” “Can’t Knock the Hustle,” “This Can’t Be Life,” “4:44,” “99 Problems,” “The Story of O.J.” na “Family Feud”, ndetse n’izindi ndirimbo ziwe.

Muri trailer y’uruhererekane, Jay-Z na Rick Rubin bagaruka ku ruhare uyu muraperi yagize mu iterambere rya Hip-Hop ndetse n’impamvu uyu muziki wakomeje gukundwa ku rwego mpuzamahanga.

Jay-Z avuga ko kimwe mu byatumye Rap ikundwa cyane ari uko abantu benshi bayibonamo inkuru y’umuntu watangiriye hasi akagera ku rwego rwo hejuru.

“Jay-Z in 8” yakozwe na Tetragrammaton, iyoborwa na Rick Rubin, naho mu bayobozi harimo Jay-Z ubwe, Daniel Kaluuya na Rick Rubin.

Iyi documentaire ije mu gihe Jay-Z ari mu mwaka w’ibikorwa byinshi. Mu mpera za Gicurasi 2026, yagarutse ku rubyiniro mu gitaramo cya Roots Picnic muri Philadelphia, nyuma akora ibitaramo bitatu bidasanzwe kuri Yankee Stadium, mu rwego rwo kwizihiza imyaka ishize album ze zikomeye nka “Reasonable Doubt” na “The Blueprint” zisohotse.

Jay-Z kandi ateganya gukomeza ibitaramo mu mijyi itandukanye irimo London, Paris na Los Angeles, aho azataramira muri SoFi Stadium mu bitaramo bibiri biteganyijwe mu mpera z’ukwakira 2026.

Jay-Z agiye gusobanura amateka y’indirimbo ze muri documentaire nshya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...