Jay Z agiye gufunguza umugabo muri gereza wakatiwe imyaka 20 azira urumogi

Inkuru zishyushye - 30/09/2021 12:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Jay Z agiye gufunguza umugabo muri gereza wakatiwe imyaka 20 azira urumogi

Umuraperi akaba n'umuherwe Jay Z afatanije n'abanyamategeko be bagiye gufunguza umugabo muri gereza witwa Valon M.Vailes wafunzwe azira gukoresha urumogi agakatirwa imyaka 20 yigifungo. Kuri ubu uyu mugabo amaze gufungwa imyaka 14 gusa Jay Z akaba yifuza kumufunguza ntafungwe indi myaka 6 yaburaga ngo yuzuze imyaka 20 yari yarakatiwe.

Shawn Carter wamamaye nka Jay Z mu muziki umuraperi kabuhariwe ufatwa nk'umwe mubi bihe byose bitewe n'ubuhanga akorana ibihangano bye byatumye aba umuhanzi wa mbere w'umwirabura watsindiye igihembo cya Grammy Award ndetse akongera guca agahigo ko kuba umwirabura wa mbere w'umuherwe watunze miliyari yidolari. Jay Z wahiriwe n'ubucuruzi no gushora imari kurubu ageze kure arwanirira mu mategeko umugabo witwa Valon M.Vailes wakatiwe imyaka 20 yigifungo azira urumogi.


Uyu mugabo Valon M.Vailes uraje ishinga Jay Z yafunzwe muri 2007 aho yaziraga gukoresha no gucuruza urumogi binyuranye n'amategeko ya gace ka Arizona akomokamo kuko icyo gihe byari bitaremerwa mu mategeko. Kuva muri 2007 uyu mugabo yarafunzwe aho amaze imyaka 14 muri gereza. Umunyamategeko kabuhariwe wa Jay Z witwa Alex Spiro yatangarije ikinyamakuru PageSix ko bageze kure baburanira Valon Vailes aho bizeye ko bazamufunguza vuba.


Alex Spiro yagize ati: ''Tumaze amezi 8 turi gukora ibishoboka ngo Valon afungurwe kuko twizera ko yahawe igihano gikomeye cyane kidafite aho gihuriye n'icyaha yakoze.Ubu urumogi mu bice bimwe ruremewe ntibyumvikana ukuntu Valon amaze imyaka 14 muri gereza aricyo azira. Twizeye ko mu minsi iri mbere azafungurwa agasubira mu muryango we''. Uyu munyamategeko yanongeyeho ko Valon Vailes akwiriye kujya kwita ku bana be kuko nyina wabitagaho yitabye imana muri 2020''.

Umunyamategeko ukuriye urukiko Valon Vailes aburaniramo witwa Frank Whitney yatangaje ko uyu mugabo Jay Z ari kurwanaho mu mategeko yaragiye gufungurwa kuwa gatatu w'icyumweru gishize gusa ntibyakunda bitewe nuko Valon yanze gufata urukingo rwa Covid-19 bituma urukiko rwanga kumwakira.


Valon M.Vailes ugiye gufunguzwa na Jay Z

Valon M.Vailes w'imyaka 55 arifuza gusohoka muri gereza akajya kwita ku bana ari nabyo Jay Z yifuza ku mufashamo. Umunyamatego wa Jay Z, Alex Shapiro azwiho kuba yaragiye aburanira ibyamamare bitandukanye birimo Naomi Osaka,TI,Brad Pitt n'abandi. Si ubwa mbere Jay Z yafasha gufunguza imfungwa dore ko ariwe wafunguje Meek Mill, 21 Savage n'abandi.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...