Nk’ uko bitangazwa n’ inzu y’ umuziki ya Touch Records, uyu muraperi Jay Polly akoreramo ibikorwa bye bya muzika ari nayo imuhagarariye, iyi concert izitabirwa n’ umuhanzi Sat B ukunzwe cyane mu gihugu cy’ u Burundi ariko ubu akaba arimo gukorera ibikorwa bye bya muzika bitewe n’ uko mu gihugu cye cy’ amavuko bitameze neza muri iyi minsi.
Jay ni umwe mu bategerejwe cyane muri iki gitaramo
Sat B wo mu gihugu cy' u Burundi
Hazaba harimo kandi umuhanzikazi Tony uri kuzamuka neza muri muzika ya hano mu Rwanda dore ko amaze kugira ibikorwa bitari bike harimo n’ indirimbo yise ‘Vuba’ aherutse gukorana n’umuraperi Jay Polly ndetse n’amashusho yayo akaba yarageze hanze.
Tony yiteguye gususurutsa bazitabira iki gitaramo
Iki gitaramo cyiswe From Brundi to Rwanda kizaba gikomeye
Aba bahanzi bose uko ari batatu Jay Polly, Sat B na Tony bakaba bariyemeje kuzataramira bakanasusurutsa abazitabira iki gitaramo kizaba kitoroshye, kuva ku isaha ya saa tatu z’ umugoroba kugeza bukeye. Iki gitaramo kikazabera muri hotel The Mirror.