Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki
13 Werurwe 2022, nibwo Isibo TV yakoze umuhango wo gutanga ibihembo ‘The Choice
Awards 2021’ wabereye muri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo
wabanjirijwe no kwakira ibyamamare banyura ku itapi itukura (Red Carpet) buri
wese avuga uko yiyumva mbere y’uko ibihembo bitangwa.
Ibirori byo gutanga ibi bihembo
byayobowe n’abanyamakuru ba Isibo Tv barimo Murenzi Emmanuel [Emmalito], Bianca,
Phil Peter na M. Irene.
Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya
kabiri, bigizwe n’ibyiciro 13 harimo n’igihembo cyiswe ‘Icon Award’, cyahawe
umuraperi Jay Polly.
Muri ibi bihembo harimo ibyiciro
byakuwemo ibindi byongerwamo, mu rwego rwo kubinoza neza.
Ibihembo bya ‘The Choice Awards’ ni
ngarukamwaka, bitegurwa n’ikipe ngari y’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The
Choice Live’, kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo Isibo.
Bifite intego yo gushyigikira
urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo
bamaze gukora mu ruganda rw’imyidagaduro.
Ibi bihembo byatanzwe hashingiwe ku
Kanama Nkemurampaka kari gafite amajwi 40% n’abafana bafite amajwi 60% byose bikaba
100%.
Kimwe cya kabiri cy’amafaranga
yinjijwe n’umuhanzi cyangwa se undi wese muri ibi bihembo binyuze mu matora, azayasubizwa
hanyuma andi agume mu maboko ya Isibo.
Urutonde rw’abegukanye ibihembo The Choice Awards:
1. The Most Valuable Player
Uwatsinze: Byiringio Lague
Nyuma yo gutwara iki gihembo yashimye
Isibo Tv yateguye ibi bihembo, ashima umuryango we n’abafana be bakomeza kumuba
hafi umunsi ku munsi.
Yavuze ko yakuze adafite inzozi zo
gukina umupira w’amaguru, ariko ‘Mama ni we wanshyigikiye kugeza ku nzozi
zanjye’.
2. The Choice Female Artist of the year
Uwatsinze: Butera Knowless
Muri uyu mwaka, Knowless yasohoye Album
yise ‘Inzora’ ndetse aherutse gusohora indirimbo ‘Bafana bafana’ yakoranye n’abaraperi
Bull Dogg na Fireman.
Ishimwe Karake Clement wavuze mu
izina ry’umugore we, yashimye abantu bose bamushyigikiye mu muziki we, abafana
n’abantu bose bakomeje gukorana nawe. Ati “Nibwo agitangira, mwakoze kumuba hafi
muri iyo myaka yose."
3. The Choice Male Artist of the year
Uwatsinze: Niyo Bosco
Nicyo gihembo cya mbere uyu muhanzi
yegukanye kuva atangiye umuziki.
Uyu muhanzi yakiriye iki gihembo
ahamagara ku rubyiniro ababyeyi be [Se na Nyina]. Yavuze ko ashima abantu bose
bamushyigikiye mu muziki we. Avuga ko iki gihembo ari izindi mbaraga mu
rugendo rw’umuziki we.
Se wa Niyo Bosco, yavuze ko ashimishije n’igikombe umwana we yegukanye. Avuga ko yakiriwe neza kuva ku munota wa mbere.
Avuga ko yakomeje gutekereza yibaza neza icyiciro umuhungu we
ahatanyemo. Ati “Ndabashimiye mwese. Ntaho yagiye aracyahari."
Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'Ubuterankunga muri Bralirwa, Patrick Samputu yavuze ko Bralirwa izakomeza gushyigikira imyidagaduro mu
Rwanda.
4. The Choice Video Director of the Year
Uwatsinze: Oskados Oskar
Yavuze ko yegukanye iki gihembo avuye
gufata amashusho y’indirimbo. Ashima abasore barimo Easy Cut n’abandi
bamufasha muri uru rugendo rwo gutunganya amashusho.
5. The Choice Video of the year
Uwatsinze: Eva ya Davis D
Akimara kwakira iki gihembo, uyu
muhanzi yashimye buri wese wamushyigikiye mu muziki, anashima abategura ibi
bihembo. Ati “Bantu banjye ndabakunda cyane."
6. The Choice Actress of the Year
Uwatsinze: Bijoux
Munezero Aline [Bijoux] ni umukinnyi
wa filime y'uruhererekane yitwa ‘Bamenya’. Aherutse kurushinga n’umuhanzi
Lionel Sentore.
Uyu mugore yavuze ko atavuka ko uyu
munsi cinema yamaze gutera imbere kugera ku rwego rwiza aho buri wese yifuza, ariko
ngo hari intambwe yamaze guterwa.
7. The Choice Actor of the year
Uwatsinze: Clapton Kibonke
Nyuma yo kwegukana iki gihembo, yavuze ko ashima Imana. Yanashimye abakinnyi ba filime bagenzi be, ahereye kuri Rusine
na Seburikoko. Yavuze ko hari ugushyigikirana mu bakina filime.
Rusine bakinana filime, yavuze ko
kuba Clapton atwaye igihembo ari kimwe nk’uko nawe yaba atwaye iki gihembo.
8. The Choice Dancer of the Year
Uwatsinze: Jordan Kallas
9. The Choice Influencer of the Year
Uwatsinze: Miss Mutesi Jolly
Nyuma yo kwegukana iki gihembo, Miss
Jolly yavuze ko yishimye. Avuga ko ibi ari ikimenyetso cyo kubaho ubuzima
bufite intego binyuze mu guhindura ubuzima bw’abandi, wifashishije imbuga
nkoranyambaga n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’itangazamakuru.
Miss Jolly yashimye abo bari
bahanganye, avuga ko bashoboye. Yabwiye abakobwa bagenzi be ko bashoboye, bakwiye
guhaguruka bagakurikiza inzozi zabo.
10. The Choice Dj of the year
Uwatsinze: Dj Brianne
Byukusenge Esther uzwi nka Dj Brianne yavuze ko muri we yiyumvishaga ko iki gihembo aza kucyegukana.
Avuga ako amaze gucurangira ahantu hanyuranye harimo Togo, Senegal, Dubai n’ahandi. Avuga ko yahize abakomeye muri uyu mwuga. Ati “Ese Diallo ari he? Dj Marnaud nawe yanze kwirirwa aza."
Uyu mukobwa yabajije abateguye ibi bihembo niba koko bazahabwa ku mafaranga bakoresheje mu gihe cy’amatora yaberaga kuri internet. Avuga ko yishimye.
11. The Choice New Artist of the year
Uwatsinze: Chris Eazy
Uyu musore ubarizwa muri Giti
Business Group yahigitse Confy, Ariel Wazy, Symphony Band na Okama.
Chris Eazy asanzwe atunganya
amashusho y’indirimbo z’abahanzi binyuze muri Easy Films. Igihembo
yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa INYARWANDA.COM, Ngiruwonsanga Jean
Claude.
Chris Eazy uzwi mu ndirimbo ‘Amashu’
yashimye Isibo Tv yateguye ibi bihembo, avuga ko iki gihembo ari ikimenyetso
cyiza ko umuziki we uri gutera imbere. Yahereye ku bafana be ashima
abamushyigikiye mu muziki n’abandi banyuranye.
Junior Giti ureberera inyungu ze,
yavuze ko bidatinze bashyira hanze indirimbo Chris Eazy yakoranye n’umuraperi
Fireman. Avuga ko ashima abantu bose babashyigikira mu rugendo rw’umuziki rw’uyu
musore.
12. The Choice Fashion Designer
Uwatsinze: Mika Fashion House
13. The Choice Gospel Artist of the year
Uwatsinze: Itsinda rya Vestine na
Dorcas
Igihembo cyakiriwe na Niyo Bosco
ubandikira indirimbo. Yavuze ko iki gihembo ari umusaruro w’uruhare yagize mu
gushyigikira iterambere ry’umuziki w’aba bakobwa. Avuga ko indirimbo
yabandikiye zakomeje izina ryabo.
14. The Choice Icon Award
Uwatsinze: Jay Polly
Iki gihembo cyakiriwe n’umuhanzikazi
Marina bakoranye indirimbo zirimo ‘Umusaraba wa Joshuah’.
Marina yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kwakira iki gihembo cya Jay Polly. Yashimye abafana ba Jay Polly bakomeje kumuba hafi.
Ati “Iki gikombe ni icyanyu [Abafana]. Imana ikomeze guha iruhuko
ridashira umuvandimwe."
Uyu muhanzikazi yavuze ko Jay Polly
yari ‘umuntu mwiza’, avuga ko hari byinshi amwibukiraho birimo n’imibanire yabo
ya buri munsi yabaranze. Umunyamakuru Bianca wa Isibo TV
wayoboye uyu muhango mu gice cyo kwakira abegukanye ibihembo
Mika Fashion yegukanye igihembo
cy'inzu y'imideli yahize izindi [Cyakiriwe na Mika]
Umukinnyi w'ikipe ya APR FC,
Byiringiro Lague yegukanye igihembo 'Most Valuable Player'
Niyo Bosco niwe wakiriye igihembo
cy'itsinda Vestine na Dorcas- Avuga ko ari umusaruro w'ubufatanye
Dj Brianne yahigitse bagenzi be yegukana igihembo cya Dj w'umwaka-Avuga ko bagenzi be batinye kwitabira ibi birori
Brianne yahawe umwanya avanga umuziki
mu kugaragaza ko iki gikombe yari agikwiriye

Avuye ku rubyiniro, Brianne yagiye gusuhuza Miss Mutesi Jolly na Tanga Design

Chris Eazy yabaye umuhanzi mushya w'umwaka. Aha yari kumwe n'ikipe ngari y'abamufasha mu muziki
Umuyobozi wa INYARWANDA.COM,
Ngiruwonsanga Claude yashyikirije igihembo umuhanzi Chris Eazy uzwi mu ndirimbo
'Amashu'

Umubyinnyi Jordan Kallas yahize
bagenzi be bari muri uyu murimo


Umuhanzi Afrique uzwi mu ndirimbo
'Agatunda' yanyuze benshi muri ibi birori
Umukinnyi wa filime Munezero Aline
[Bijoux] yegukanye igihembo cy'umukinnyi wa filime w'umugore w'umwaka

Producer Oskados Oskar yegukanye
igihembo cy'uwatunganyije indirimbo z'amashusho w'umwaka
Abaraperi Fireman na P FLa basusurukije itangwa ry'ibihembo 'The Choice Awards 2021'

Miss Mutesi Jolly yapfumbatishije amafaranga umuraperi Fireman

Miss Jolly yaramukanyije na P Fla, amupfumbatisha amafaranga
Mugisha Emmanuel [Clapton] yegukanye
igihembo cy'umukinnyi wa filime mwiza w'umwaka, aha yari kumwe na Rusine
Clapton yashimye abakinnyi bose
yahurije muri filime 'Umuturanyi' barimo Umutoniwase Nadia uzwi nka 'Muganga'


Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yahawe igihembo cy'umuntu uvuga rikijyana w'umwaka wa 2021

Umunyamakuru akaba n'umushabitsi Bianca

Dj Waxy yavanze umuziki muri ibi birori bikomeye
Umunyamakura Isibo TV, M Irene
wayoboye umuhango wo gutanga ibi bihembo

DJ Phil Peter yayoboye itangwa ry'ibi
bihembo, akananyuzamo agasusurutsa abantu


Umuhanzikazi Marina yakiriye igihembo
cyahawe umuraperi Jay Polly bakoranye indirimbo 'Umusaraba wa Joshua'

Umuhanzikazi Marina yaririmbye mu
birori byo gutanga ibihembo indirimbo 'Agafoto' yakoranye na Phil Peter
Uhereye ibumoso: Ishimwe Karake
Clement, Director Gad n'umuhanzi Nemeye Platini [Platini] Umuhanzi Davis D yegukanye igihembo
ku bw'indirimbo ye 'Eva'. Igihembo yagishyikirijwe n'umushoramari

Mugunga
Christian ufite kompanyi yise 'Kigali Dates'
Niyo Bosco yegukanye
igihembo cye cya mbere. Yagishikirijwe n'Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa
muri Bralirwa, Patrick Samputu
Ababyeyi ba Niyo Bosco bavuze ko batewe ishema n'umuziki we

Rukundo Patrick [Patycope] ari kumwe n'umuhanzi akaba n'umushabitsi Mugunga Christian
Umuyobozi wa Isibo Tv, Kabanda Jean
de Dieu yashimye Bralirwa ku bwo gutera inkunga iki gikorwa binyuze mu kinyobwa
'Miitzig'
Umuhanzikazi Butera Knowless
yegukanye igihembo. Cyakiriwe n'umugabo we Ishimwe Karake Clement
Producer Ishimwe Clement yashimye
Director Gad wakoze indirimbo nyinshi za Knowless

Uhereye ibumoso: Bianca, M Irene,
Phil Peter na Emmalito
Byari ibyishimo bikomeye ku
muhanzikazi Marina, Aristide Gahunzire, Juno Kizigenza, umukinnyi wa filime
Assiah
AMAFOTO: Ihorindeba
Lewis-INYARWANDA.COM