Icyo gitaramo kizaba nyuma y’ubusabane no kungurana ibitekerezo kuri ayo mashyirahamwe yombi ndetse n’imyiyereko bazakora igaragaza ubuhanga buhanitse bafite mu gutwara biriya bimoto.
Jay Polly
Jay Polly na Kanyombya batangaje ko biteguye neza icyo gitaramo kandi ko bazasusurutsa Abarundi ndetse n’Abanyarwanda bazaba bitabiriye icyo gitaramo kakahava.
Kanyombya
Maseveliyo Irene Basile ukuriye Rwanda Bikers Association aganiriza Inyarwanda.com yatangaje ko bifuje kumanukana n’aba bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Burundi kugira ngo nyuma y’ubusabane ndeste n’imyiyereko yo gutwara ibyo bimoto, bazabasusurutse bafatanyije n’abahanzi b’ i Burundi.
Happy Famba nawe ufite abakunzi benshi mu Burundi
Ibyo bitaramo bizabera mu mujyi wa Bujumbura aho umunyarwenya Kanyombya azasusurutsa abantu ahitwa “Vuvuzela Bojart” ku itariki ya 5 Nyakanga 2013 guhera saa mbili z’ijoro, Jaypolly, Steven Sogo na Happy Famba bakazasusutsa abantu ku itariki ya 6 Nyakanga 2013 muri Havana guhera nabwo saa mbili z’umugoroba.
Steven Sogo
Ngizo moto nini Rwanda Bikers Association bagendaho
Elisée Mpirwa