Aho gutanga 'Ikosora' yarategerejweho, Jay Polly yapfunyikiye amazi abakunzi be n'aba Tuff gangs muri rusange-AMAFOTO

Imyidagaduro - 13/12/2014 9:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Aho gutanga 'Ikosora' yarategerejweho, Jay Polly yapfunyikiye amazi abakunzi be n'aba Tuff gangs muri rusange-AMAFOTO

Mu gitaramo cyagaragaraga nk’igiciriritse cyane ugereranyije na nyiracyo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/12/2014, ubwo Jay Polly byari byitezwe ko yagombaga kuba amurika album ye ya kane ‘IKOSORA’,uyu muraperi ntiyigeze abasha guhagarara neza ku buhangange n’izina rikomeye afite mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Imitegurire yo ku rwego rwo hasi n’amakosa ya hato na hato atagakwiye kuba agaragara mu gitaramo cy’umuhanzi nka Jay Polly, benshi batashye batanyuzwe ndetse bamwe batahana urujijo kuko na album ubwayo ntawigeze ayica iryera ndetse uyu muraperi ubwe nawe akaba ntacyo yigeze ayivugaho n’ubwo ariyo yari yazinduye abantu.

Twinjiye mu gitaramo nyirizina, tugahera ku ruhande rw’abafana, biratangaje cyane kuba ku mafaranga igihumbi gusa(1000Frw) na 5000frw yari yashyizeho, uyu muraperi ufatwa nk’umuhanzi wa mbere mu gihugu ukunzwe muri uyu mwaka nyuma yo kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, atigeze abasha kubona abafana buzuye petit Stade(Remera)aho yakoreye iki gitaramo.

Jay

K'umuraperi nka Jay Polly, Abafana ntibari bashishikariye kwitabira iki gitaramo!

N’ubwo yari yakomeje kwizeza abakunzi be ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe na bagenzi be bose bagize itsinda rya Tuff Gangs, ibyaje kuba ukuri ni uko Bull Dogg na Fireman batigeze bahakandagiza ikirenge, ibintu bitashimishije na gato abakunzi b’uyu muryango wa Tuff gangs bari biganje muri iki gitaramo, aho bamwe batatinyaga gukomera uyu muraperi abandi bakamutukira mu matamatama.

Cyakoze mu bandi bahanzi bose byari biteganyijwe ko baza kuba bafatanyije n’uyu muraperi, bahagaragaye bataramana n’abafana ariko amasaha y’igitaramo akaba yarangiye itsinda rya Dream boys ridakandagiye ku rubyiniro n’ubwo bari bahageze.

Jay Polly

Jay Polly utigeze ahaza ibyifuzo by'abakunzi be nk'uko yarabitegerejweho

Jay Polly yageze ku rubyiniro ahagana ku isaha ya saa tatu na 50 z’ijoro. Uyu muraperi yakoze igitaramo mu buryo bwa semi-live, ibi nabyo bikaba bihabanye n’ibyo yari yemereye abafana be, ko igitaramo cye kizaba ari live ijana ku ijana. Uretse Green P na Bruce Melody baririmbye mu buryo bwa live itavangiye, abandi bahanzi bose muri iki gitaramo baririmbiye ku ma CD.

Gusa n’ubwo igitaramo cyagaragaje urwego rwo hasi cyane mu bijyanye n’imitegurire, ntibyabujije ko uyu muraperi yagiranye ibihe byiza n’abakunzi be, babyinanye injyana ze zitandukanye muri abo hakaba harimo n’umugore we wari wabukereye.

Mu bindi bidasanzwe byaranze iki gitaramo, ntitwabura kuvuga ko muri iki gitaramo hagati ubwo umuraperi Jay Polly yari amaze kuririmba indirimbo 3, sosiyete ya MTN yatangiyemo imodoka yayo ya 9 muri Poromosiyo Sharama na MTN.

Reba uko byari byifashe muri iki gitaramo

Sharama

N'ubwo album ya Jay Polly yabuze, MTN yo yikoreye akazi kayo izanira umukiliya wayo imodoka yatsindiye muri Poromosiyo Sharama

Davis

Davis umusore uri kuzamuka neza, nawe yifatanije na Jay Polly muri iki gitaramo

Kharfan

Kharfan yongeye kwigaragaza nk'umuraperi ukomeye uri kuzamuka neza muri iyi njyana kandi wishimirwa mu buryo bukomeye

Tony

Tony umuhanzikazi mushya wo muri Touch record nawe yabonye umwanya wo kwigaragaza

Kid

        Kid Gaju

Jack B

Jack B

Jack B, mu mibyinire yo ku rwego rwo hejuru yitwaye neza muri iki gitaramo

super

super

Abasore babiri bagize itsinda rya Super Brother nabo bataramiye abitabiriye iki gitaramo

Mc Kate

Mc Kate Gustave na Phil Peter nibo bayoboye iki gitaramo...batigeze boroherwa na gato na buuuu z'abafana batari bishimiye imigendekere y'iki gitaramo, n'ubwo bo ntako batagiraga ngo bigende neza

Paccy

Paccy nawe yitabiriye iki gitaramo

FEARLESS

Umuraperikazi Fearless yari yaje kwihera amaso iki gitaramo

King James

King James

Mu ndirimbo ze nka Yaciye ibintu, Yantumye,..ntawashidikanya ko King James ariwe muhanzi wanyeganyeje abantu cyane muri iki gitaramo

riderman

Riderman

Riderman mu ndirimbo ze nka Cugusa, Bunguka bate, nawe yashimishije abafana mu buryo bukomeye

Jack B

Nyuma yo kuririmba, Jack B yahise ajya gukomeza kureba iki gitaramo yicaranye n'umugore we Dr Juru Gisele(Mama Khian Rugamba)

Green P

Muri live nziza cyane, Green P mu ndirimbo ze nka Kandagira abanzi, Unkunda bingana iki n'izindi yemeje abafana ashimangira ko ari ikinege cya hip hop...N'ubwo yakomezaga kugenda asaba abafana kumushyigikira no gushyigikira hip hop muri rusange, uyu muraperi yavuye ku rubyiniro atavuze na rimwe ijambo 'Tuff gangs' ndetse ntiyagize icyo avuga kuri mugenzi we Jay Polly...

Gisa

Gisa mu ijwi rye ry'ubuhanga yagaragaye afasha Green P ndetse na Jay Polly mu ndirimbo zitandukanye bagiye bakorana.

Bruce

Mu ijwi ryiza cyane, Bruce Melody nawe yashimishije abafana

Jay Polly

Jay Polly na Bruce Melody mu ndirimbo Silibateri, bakoze mu buryo bwa live

Jay Polly

Umugore wa Jay Polly yabyinaga mu buryo bukomeye umuziki w'umugabo we..mu minota 30 Jay Polly yamaze ku rubyiniro uyu mukunzi we akaba atigeze yicara

Jay Polly

JAY

Jay utajya yiburira, yari afite agatsiko kari gashyushye kagaragazaga ko bamwishimiye cyane

TUFF

Ku rundi ruhande uyu musore we utari wishimiye kuba atabonye Bull Dogg na Fireman muri iki gitaramo, yumvikanaga atuka cyane Jay Polly, avuga ko yifuza gusenya Tuff gangs ariko akaba atazabishobora

mtn

Umusore watsindiye imodoka, ashyikirizwa imfunguzo n'ibindi byangombwa byayo

Jya

Nyuma yo gutanga iyi modoka, Jay yakomeje igitaramo. Aha yafatanyaga n'itsinda rya Urban boys mu ndirimbo Caguwa

Jay Polly

Jay Polly yataramiye abafana arangije kuririmba nta wongeye kumuca iryera yahise asohoka muri stade nta muntu n'umwe asobanuriye ibyerekeranye a album byavugwaga ko yari yaje kumurika!

Urban boys

Urban boys niyo yasoje iki gitaramo

Ntawashidikanya ko iki gitaramo cyapfiriye ahanini mu mitegurire, aho Jay Polly n'ikipe bafatanyije gutegura iki gitaramo bashyizemo amakosa menshi. Nyuma yaho abasore Bull Dogg na Fireman bavugiye ko batazitabira iki gitaramo ibi nabyo byatumye gihindura isura, ku ruhande rwa Jay Polly muri iki cyumweru cya nyuma aho kwegera itangazamakuru yagiye ari kwepa kubera utwo tubazo...uyu muraperi kandi akaba yaraje kubura mu kiganiro n'abanyamakuru cyari cyateguwe na MTN kuwa Kabiri aho bagomba kuvuga byinshi kuri cyo ndetse bikamamazwa birushijeho binyuze mu bitangazamakuru bisanzwe bikorana na MTN ariko aya mahirwe yarayitesheje, twavuga ko ibi byose aribyo byagze ingaruka kuri iki gitaramo.

Nizeyimana Selemani

Amafoto/Moise NIYONZIMA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...