Jay Pac na Long Jay bakoranye EP ifatiye ku rugendo rw’amajwi hagati ya Kigali na Atlanta

Imyidagaduro - 08/05/2025 5:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Jay Pac na Long Jay bakoranye EP ifatiye ku rugendo rw’amajwi hagati ya Kigali na Atlanta

Umuziki nyarwanda ukomeje kurenga imbibi z’igihugu, ndetse n’iy’umugabane. Urugero ni EP yitwa KGL 2 ATL, igikorwa cy’ubufatanye hagati ya Jay Pac, umuhanzi w’Umunyarwanda wavukiye i Kigali ariko akaba yarakuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Long Jay, umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu njyana zifite amarangamutima akomeye n’umudiho w’umwimerere.

EP (Extended Play) ni ubwoko bw’igihangano cy’umuziki kiri hagati y’indirimbo imwe (Single) n’umuzingo w’indirimbo (Album). Iba igizwe n’indirimbo nke — akenshi kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu cyangwa esheshatu.

EP ikoreshwa cyane n’abahanzi bashaka kumurikira abafana ubuhanga bwabo ku rwego rusange, cyangwa kugerageza umwimerere n’injyana nshya bataratangariza muri Album ndende.

KGL 2 ATL rero ni EP igizwe n’indirimbo eshanu zifite insanganyamatsiko ihuriweho: inkoramutima y’inkomoko no guhanga udushya mu njyana.

KGL 2 ATL: Kigali ihura na Atlanta

Umutwe w’iyi EP “KGL 2 ATL” uvuze byinshi ku mizi y’abahanzi bayikoze, ndetse n’umuco bashaka guhuza n’abayumva.

Kigali (KGL), Umurwa mukuru w’u Rwanda, uzwiho kuba umwe mu mijyi isukuye, itekanye kandi yihuta mu iterambere muri Afurika.

Ni umujyi w’ubuhanzi bukura, w’udushya ndetse n’abahanzi b’impano, aho injyana nyinshi ziganjemo Afrobeat, R&B, na Afro-fusion zikomeje gufata indi ntera.

Long Jay, umwe mu bahimbye iyi EP, ni umwe mu basanzwe bahakorera umuziki uhuriweho n’amagambo y’ubuzima, urukundo n’amarangamutima.

Atlanta yo iri muri Leta ya Georgia muri Amerika, izwi nk’inkingi ikomeye y’umuziki wa Hip-Hop, R&B, na Trap music.

Ni umujyi w’amateka n’iterambere ry’abirabura muri Amerika, ndetse n’ahantu hakuze ku bahanzi bakomeye nka Usher, OutKast, Future, na Migos.

Umuraperi Jay Pac, wavukiye i Kigali ariko akagira ubwana bwe n’ubuhanzi bwe abitoreza i Atlanta, yifuje ko umuziki we uhuza ibyo bihugu byombi: aho yakomotse n’aho yabonye amahirwe yo kwagura impano.

Urutonde rw’indirimbo ziri kuri EP zirimo: Magic City, Murikira, Kanira, Ijoro Rikakaye ndetse na Victory Season

Kinabeat ni we wakoze indirimbo enye muri iyi EP, mu gihe Dr Nganji yakoze indi imwe, bombi bagaragaza ubuhanga buhanitse mu gutunganya amajwi aryoheye amatwi y’abumva umuziki mu buryo bwimbitse.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Longan Jay yagize ati “Buri ndirimbo ifite inkuru yayo, irimo ubutumwa bw’ukuri bujyanye n’inkomoko, imihangayiko, intsinzi n’icyizere. Ni urugendo rw’amajwi, amarangamutima n’umuco.”

Akomeza ati “KGL 2 ATL si EP isanzwe, ahubwo ni icyitegererezo cy’uko umuziki ushobora guhuza isi, utitaye ku mbibi, ukanasiga ubutumwa bwubakiye ku mizi, umuco n’icyerekezo.”

Iyi EP yashyizwe ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka Spotify, Apple Music, Boomplay, Audiomack n’izindi. Ni amahirwe yo kumva uburyo Kigali na Atlanta bibumbiye mu ndirimbo eshanu, zifite imvugo imwe: ubuhanzi buhuza isi.


Long Jay yavuze ko guhuza imbaraga na mugenzi we Jay Pac biri mu murongo w’ubufatanye nk’abaraperi 

Jay Pac yasobanuye ko gukora iyi EP byari bigatiye ku rugendo rw’ubuzima bwo muri Kigali no mu Mujyi wa Atlanta

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MAGIC’ YA LONG JAY NA JAY PAC


KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZOSE ZIGIZE EP YA LONG JAY NA JAY PAC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...