EP (Extended Play) ni ubwoko
bw’igihangano cy’umuziki kiri hagati y’indirimbo imwe (Single) n’umuzingo
w’indirimbo (Album). Iba igizwe n’indirimbo nke — akenshi kuva kuri eshatu
kugeza kuri eshanu cyangwa esheshatu.
EP ikoreshwa cyane n’abahanzi
bashaka kumurikira abafana ubuhanga bwabo ku rwego rusange, cyangwa kugerageza
umwimerere n’injyana nshya bataratangariza muri Album ndende.
KGL 2 ATL rero ni EP igizwe n’indirimbo
eshanu zifite insanganyamatsiko ihuriweho: inkoramutima y’inkomoko no guhanga
udushya mu njyana.
KGL 2 ATL: Kigali ihura na Atlanta
Umutwe w’iyi EP “KGL 2 ATL” uvuze
byinshi ku mizi y’abahanzi bayikoze, ndetse n’umuco bashaka guhuza n’abayumva.
Kigali (KGL), Umurwa mukuru w’u
Rwanda, uzwiho kuba umwe mu mijyi isukuye, itekanye kandi yihuta mu iterambere
muri Afurika.
Ni umujyi w’ubuhanzi bukura,
w’udushya ndetse n’abahanzi b’impano, aho injyana nyinshi ziganjemo Afrobeat,
R&B, na Afro-fusion zikomeje gufata indi ntera.
Long Jay, umwe mu bahimbye iyi EP,
ni umwe mu basanzwe bahakorera umuziki uhuriweho n’amagambo y’ubuzima, urukundo
n’amarangamutima.
Atlanta yo iri muri Leta ya Georgia
muri Amerika, izwi nk’inkingi ikomeye y’umuziki wa Hip-Hop, R&B, na Trap
music.
Ni umujyi w’amateka n’iterambere
ry’abirabura muri Amerika, ndetse n’ahantu hakuze ku bahanzi bakomeye nka
Usher, OutKast, Future, na Migos.
Umuraperi Jay Pac, wavukiye i Kigali
ariko akagira ubwana bwe n’ubuhanzi bwe abitoreza i Atlanta, yifuje ko umuziki
we uhuza ibyo bihugu byombi: aho yakomotse n’aho yabonye amahirwe yo kwagura
impano.
Urutonde rw’indirimbo ziri kuri EP
zirimo: Magic City, Murikira, Kanira, Ijoro Rikakaye ndetse na Victory Season
Kinabeat ni we wakoze indirimbo enye
muri iyi EP, mu gihe Dr Nganji yakoze indi imwe, bombi bagaragaza ubuhanga
buhanitse mu gutunganya amajwi aryoheye amatwi y’abumva umuziki mu buryo
bwimbitse.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Longan
Jay yagize ati “Buri ndirimbo ifite inkuru yayo, irimo ubutumwa bw’ukuri bujyanye
n’inkomoko, imihangayiko, intsinzi n’icyizere. Ni urugendo rw’amajwi,
amarangamutima n’umuco.”
Akomeza ati “KGL 2 ATL si EP
isanzwe, ahubwo ni icyitegererezo cy’uko umuziki ushobora guhuza isi, utitaye
ku mbibi, ukanasiga ubutumwa bwubakiye ku mizi, umuco n’icyerekezo.”
Iyi EP yashyizwe ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka Spotify, Apple Music, Boomplay, Audiomack n’izindi. Ni amahirwe yo kumva uburyo Kigali na Atlanta bibumbiye mu ndirimbo eshanu, zifite imvugo imwe: ubuhanzi buhuza isi.
Long Jay yavuze ko guhuza imbaraga
na mugenzi we Jay Pac biri mu murongo w’ubufatanye nk’abaraperi
Jay Pac yasobanuye ko gukora iyi EP
byari bigatiye ku rugendo rw’ubuzima bwo muri Kigali no mu Mujyi wa Atlanta
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO
‘MAGIC’ YA LONG JAY NA JAY PAC
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZOSE ZIGIZE EP YA LONG JAY NA JAY PAC