Nubwo
nta tangazo rirashyizwa hanze na Leta ya Nigeria ryemeza aba baminisiri, gusa
kuva tariki 10 Nyakanga muri iki gihugu hasohotse urutonde rw'Abaminisitiri
bagomba gutangazwa ndetse bagatangira imirimo yabo.
Kuri uru rutonde hagaragayeho rutahizamu wabaye na Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Nigeria, Augustine Azuka Okocha wamenyekaniye ku izina rya Jay Jay Okocha.
Uyu
mugabo w'imyaka 49 y'amavuko, ari mu baminisitiri basaga 30 bashyizwe kuri uru
rutonde. Jay Jay Okocha ahagarariye agace ka Enugu yavukiyemo nubwo atariho
yakuriye.
Okocha
wavutse Kanama tariki 14 mu 1973 mu gace ka Enugu, yakiniye ikipe y'igihugu ya
Nigeria kuva mu 1993 kugera mu 2006, akaba yarayikiniye imikino 73, atsindamo
ibitego 14.
Jay
Jay Okocha afatwa cyangwa se akunze kugereranywa na Ronaldinho ukomoka muri
Brazil, bigendanye n'ubuhanga bwe ndetse n'ubushobozi bwo gukoresha icyo
ashaka ku mupira bituma bamwe bavuga ko yanarushaga Ronaldinho.
Jay Jay yabaye kapiteni wa Nigeria na nyuma yo guhagarika ruhago, akomeza kuba ishusho y'iki gihugu
Yakiniye ikipe ya PSG iri no mu makipe akomeye yanyuzemo
Jay Jay aherutse mu Rwanda mu nama ya FIFA, aho yari mu ikipe y'u Rwanda yakinnye na FIFA