Jay C yaririmbanye n’abana be mu gitaramo, abategurira gutera ikirenge mu cye

Imyidagaduro - 27/12/2025 12:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Jay C yaririmbanye n’abana be mu gitaramo, abategurira gutera ikirenge mu cye

Umuraperi Jay C yongeye kwandika amateka mashya mu muziki nyarwanda, nyuma yo kugaragara ku rubyiniro aririmbana n’abana be mu gitaramo “Icyumba cya Rap 2”, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukuboza 2025, kibera muri Zaria Court.

Iki gitaramo cyari kirimo udushya twinshi, cyahurije hamwe abaraperi barenga 12 barimo Jay C, Bull Dogg, Riderman, Fireman, PFla, Green P, Bushali, Dany Nanone, Logan Joe, Bruce The 1st, Kenny K Shot na Fifi Raya, cyongera kugaragaza ko umuziki wa Hip Hop ukomeje gusigasirwa no gukundwa n’abawukora ndetse n’abawukurikira.

Ubwo Jay C yari ageze hagati mu bitaramo bye, yatunguye benshi ahamagara abana be batatu: Nikita, imfura ye, Milika, na Ganze, umwana we wa kane bafatanya ku rubyiniro.

Aba bana bagaragaje impano idasanzwe mu kuririmba rap, baririmba bagendeye ku ndirimbo za Hip Hop se yanditse mu myaka yashize akiri umusore.

Jay C yafashe umwanya wo gusangiza abari bitabiriye iki gitaramo icyerekezo afite ku bana be, agaragaza ko ari bo yifuza ko bazatera ikirenge mu cyabo mu gihe bazaba batagihari.

Ati “Aba ni abana banjye, ni bo bazatera intambwe twateye, kandi ndifuza ko bazakora ibirenze ibyo twakoze. Aba nibo bankomokaho.”

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jay C yavuze ko ari abana be ubwabo bifuje kumuherekeza muri iki gitaramo “Icyumba cya Rap”, cyahuriyemo abaraperi batandukanye.

Yongeyeho ko abana be bakunda cyane umuziki wa Hip Hop, by’umwihariko indirimbo ze. Abajijwe niba abategurira gukurikira inzira ye mu muziki, yasubije ko bishoboka, ariko anibutsa ko icyerekezo cy’umwana gishobora guhinduka uko akura. Ati: “Hari igihe umwana akura agahindura icyerekezo cy’ibyo yiyumvagamo akiri muto.”

Jay C kandi yemeye ko bitari byoroshye gufata icyemezo cyo kuzana abana be ku rubyiniro, cyane ko bakiri bato kandi batarageza ku myaka y’ubukure

Jay C, uzwi nka Ambassador, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Ntarirarenga” yakoranye na Fireman na Safi Madiba, “Isugi”, “Sentiment” na “I’m Back” yakoranye na Bruce Melodie. 

Ubwo yari ageze ku ndirimbo “Ikayi” yakoranye na Green P, yongeye guhamagara abana be bafatanya kuyiririmba, ibintu byashimishije cyane abakunzi b’umuziki bari bateraniye muri Zaria Court

IBYISHIMO NI BYOSE KURI BRUCE THE 1 ST NYUMA YO KURIRIMBA MU GITARAMO "ICYUMBA CYA RAP"

KANDA HANO UREBE UKO ITSINDA RYA TUFF GANG RYITWAYE MU GITARAMO "ICYUMBA CYA RAP"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...