Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jay C yasobanuye ko iyi ndirimbo
bayitekerejeho mu rwego rwo kugaragaza ubuzima abana bamwe babamo, cyane cyane
abisanga mu mihanda bitewe n’impamvu zitandukanye.
Yagize
ati: “Twaririmbye ku buzima bugoye bwo ku muhanda abantu baba bacamo cyangwa
baciyemo. Njye na Green P dufitanye indirimbo nyinshi tutari twarasohoye, iyi
nayo iri muri izo, kandi iri mu zigize Album nshya ndi gutegura yitwa ‘Genza’.”
Uyu
muraperi yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugamije guhumuriza abana
bari mu buzima bwo ku muhanda, kubagira inama ndetse no kumenyesha inzego
zibishinzwe ko iki kibazo kigihari kandi gikwiye gukomeza kwitabwaho.
Ati:
“Ubutumwa bukubiyemo ni uguhumuriza no kugira inama abana bari ku muhanda, no
kwibutsa ababishinzwe ko hari abana bakiri mu buzima bukakaye, baba ku mihanda,
mu miferege no ku bimoteri.”
Jay
C agaragaza ko imwe mu mpamvu nyamukuru zituma abana bisanga ku muhanda ari
amakimbirane yo mu miryango, cyane cyane hagati y’ababyeyi.
Ati:
“Hari igihe umwana yisanga ku muhanda atari uko yananiwe ubuzima, ahubwo
biterwa n’ibibazo byo mu muryango. Amakimbirane y’ababyeyi ashobora gutuma
umwana asigara wenyine, akabura aho ajya, agahitamo kujya kuzerera ashakisha
uko yabaho.”
Nubwo
ashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda iri gushyira imbaraga mu gukemura iki
kibazo, Jay C avuga ko hakiri icyuho mu bukangurambaga, cyane cyane mu rwego
rw’imiryango.
Ati
“Hari byinshi Guverinoma iri gukora, nko gushyiraho amashuri yigisha imyuga,
ariko haracyakenewe ubukangurambaga buhoraho, buri wese akumva ko iki kibazo
kimureba. By’umwihariko, ababyeyi bakwiye kwirinda amakimbirane kuko ari imwe
mu mpamvu zituma abana bajya ku muhanda.”
Yakomeje
agaragaza ko n’ubwo aba bana baba bari mu buzima bugoye, hari icyizere cy’uko
ejo habo hashobora kuba heza igihe babonye ubufasha bukwiye.
Ati:
“Mu ndirimbo tubahumuriza tubereka ko ntarirarenga, amahirwe yo guhindura
ubuzima arahari igihe cyose, ariko na bo bagomba kugira uruhare mu kwishakamo
imbaraga.”
Indirimbo
‘Mayibobo.Com’ igaruka ku buzima nyabwo bw’abana bo ku muhanda, igasiga
ubutumwa bukomeye ku muryango nyarwanda, by’umwihariko ku babyeyi basabwa
kugira uruhare rwa mbere mu kurinda abana babo kugwa muri ubu buzima.
Ku
rwego mpuzamahanga, ikibazo cy’abana bo ku muhanda kiri mu bibazo bikomeye
by’imibereho, nubwo imibare nyayo igoye kuyimenya neza kubera ko benshi muri
aba bana batabarizwa mu mibare yemewe.
Imiryango
mpuzamahanga irimo UNICEF igaragaza ko ku Isi hose hari miliyoni nyinshi
z’abana baba cyangwa bakorera ku mihanda, bamwe bakayibamo burundu
(street-living children), abandi bakayikoreraho bagasubira iwabo (street-working
children).
Mu
bice byinshi bya Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo, iki kibazo giterwa n’ibintu
birimo: Ubukene bukabije, amakimbirane mu miryango, intambara n’ibibazo
by’umutekano, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kubura amahirwe yo kwiga n’ibindi.
Umuryango w’Abibumbye (ONU) ushimangira ko abana bose bafite uburenganzira bwo kurindwa no kubaho neza, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga arimo “Convention on the Rights of the Child”.

Mu ndirimbo nshya, Jay C agaragaza ko amakimbirane yo mu miryango ari imwe mu mpamvu zituma abana bisanga ku muhanda

‘Mayibobo.Com’: Jay C na Green P bahumurije abana bo ku muhanda, banenga uburangare bw’imiryango mu kubitaho

Jay
C yavuze ko nubwo Guverinoma iri gukora byinshi, hakiri icyuho mu
bukangurambaga bwo kurandura ikibazo cy’abana bo ku muhanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO YAHUJE JAY C NA GREEN P
