Uyu muhanzi w'imyaka 36 y'amavuko yerekanye iyi nzu ye ifite agaciro ka miliyoni 15 z'amadolari mu kiganiro yakoranye n'umunyamakuru wa YouTube uzwi nka N3on muri Mata 2026.
Muri urwo ruzinduko, yerekanye ikigega cyihariye cyubatswe munsi y'igorofa ryo mu cyumba cy'uruganiriro, ku buryo abantu bashobora kugenda hejuru yacyo bareba ayo mafi n'ibinyamushongo biri koga munsi y'ibirahure.
Derulo yavuze ko kubaka icyo kigega byamusabye igihe kinini ndetse n'amafaranga menshi. Ati: "Nabanje gushaka abantu bubaka ibidendezi kugira ngo bakore imiterere yacyo, nyuma hazamo abahanga mu bya aquarium barangiza imirimo yose. Naje no guhindura hasi yacyo kuko iyari ihari itagaragazaga neza ibinyamushongo, mpitamo gushyiramo ibara ry'umweru."
Yongeyeho ko hari itsinda ry'inzobere riza iwe buri minsi ibiri kugira ngo risuzume amazi ndetse rinasukure icyo kigega.
Icyakora, umuryango mpuzamahanga uharanira imibereho myiza y'inyamaswa uzwi nka International Fund for Animal Welfare (IFAW), wanenze bikomeye Derulo, uvuga ko ibikorwa bye bishobora gutuma abantu babona gufungira inyamaswa zo mu gasozi mu ngo nk'ikintu gisanzwe.
Christian Plowman, ushinzwe gahunda zo kurwanya ubucuruzi butemewe bw'inyamaswa muri IFAW, yavuze ko ibinyamushongo biri mu nyamaswa zugarijwe cyane n'ibibazo birimo kuroba birenze urugero, ihumana ry'ibidukikije ndetse no kwangirika kw'aho biba.
Yagize ati: "Ibinyamushongo n'andi mafi yo mu nyanja birushaho gushakishwa kugira ngo bishyirwe mu ngo nk'imitako. Iyo ibyamamare bifite abayoboke babarirwa muri za miliyoni byerekana inyamaswa zo mu gasozi nk'ibikoresho byo kurimbisha amazu, bitanga ubutumwa bubi ku bantu benshi."
Yakomeje avuga ko niba Derulo yita kuri izo nyamaswa koko, yakoresha izina rye mu kwigisha abantu akamaro kazo no kurwanya ubucuruzi bubishyira mu kaga, aho kubigaragaza nk'ibintu byo kwishimisha.
Ndetse IFAW yasabye abantu kwirinda gukwirakwiza amashusho cyangwa ubutumwa bushishikariza gutunga inyamaswa zo mu gasozi nk'amatungo yo mu rugo. Yagize iti: "Ibinyamushongo si imitako, si ibintu byo gushyirwa munsi y'ibirahure ngo abantu babigendereho. Ni inyamaswa zigomba kubaho mu bidukikije byazo."
Ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bakoresha internet nabo banenze Derulo. Hari uwanditse ati: "Ibi ni ubugome." Undi agira ati: "Kuba umukire ntibivuze ko ugomba gukora ibintu nk'ibi."

Nubwo amategeko ya California yemerera abantu gutunga amoko amwe y'ibinyamushongo bito bitari mu byugarijwe no kuzimira, imiryango iharanira uburenganzira bw'inyamaswa yakomeje kwamagana uwo muco.
Si ubwa mbere Jason Derulo agaragaje ko akunda ibinyamushongo. Mu 2023, yakoresheje hafi ibihumbi 30 by'amadolari mu birori byo kwizihiza imyaka ibiri y'umuhungu we, Jason King, aho yari yateguye ibirori bifite insanganyamatsiko ya "Baby Shark", harimo na gâteau yihariye n'ibirahuri byaka.
Iyi nkuru yongeye gukurura impaka ku kibazo cyo kumenya niba gutunga inyamaswa zo mu gasozi mu ngo ari uburyo bwo kuzirinda no kuzitaho, cyangwa niba ari ugushyira inyungu n'imyidagaduro y'abantu imbere y'uburenganzira bw'izo nyamaswa.

