Mu Buyapani, Leta y'Umujyi wa Tokyo yafashe icyemezo gishya cyo gushishikariza abagabo kwambara amakabutura aho gukomeza kwambara amapantalo maremare mu bihe by'impeshyi, igamije kubafasha guhangana n'ubushyuhe bukabije.
Nubwo iki cyemezo cyashyigikiwe na bamwe bavuga ko gituma abakozi bakora bisanzuye kandi bakagira ubuzima bwiza, cyahise gitera impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu kazi.
Hari abagore batangiye gukoresha ijambo rishya ry'Ikijapani "Sunehara", risobanura "kubangamirwa n'ubwoya bwo ku maguru bw'abagabo", bavuga ko kubona amaguru y'abagabo ari ku mugaragaro mu biro bibatera kutamererwa neza.
Muri uyu mwaka wa 2026, Tokyo iri mu mijyi yibasiwe n'ubushyuhe budasanzwe. Hari iminsi ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 40, ibintu Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iteganyagihe mu Buyapani cyise "Kokusho-bi", cyangwa "umunsi w'ubushyuhe bukabije cyane."
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC News, kubera iyo mpamvu, Guverineri wa Tokyo, Yuriko Koike, yatangije gahunda izwi nka "Tokyo Cool Biz", igamije korohereza abakozi kwambara imyenda yoroshye mu mpeshyi. Uretse kwambara amashati y'amaboko magufi n'inkweto zisanzwe, ubu abagabo banashishikarizwa kwambara amakabutura.
Abayobozi bavuga ko intego atari uguhatira abantu guhindura imyambarire, ahubwo ari ukubaha amahitamo abafasha gukora neza mu gihe ubushyuhe bukomeje kuzamuka.
Gahunda yatangiye imyaka irenga 20 ishize
Iyi gahunda si nshya. Mu mwaka wa 2005, ubwo Yuriko Koike yari Minisitiri w'Ibidukikije, yatangije ubukangurambaga bwa "Cool Biz", bushishikariza ibigo kugabanya gukoresha ibyuma bikonjesha (air conditioning) no kwemera abakozi kwambara imyenda yorohereye aho gukomeza kwambara amakote na karuvati.
Nyuma y'umutingito ukomeye n’umuyaga wa tsunami byibasiye akarere ka Tohoku muri 2011, byatumye igihugu gihura n'ikibazo cy'ingufu z'amashanyarazi. Icyo gihe iyi gahunda yashyizweho yitwa "Super Cool Biz", isaba abaturage kuzigama amashanyarazi mu ngo no ku kazi.
Uyu munsi, kubera ubushyuhe bukabije n'izamuka ry'ibiciro by'ingufu rikomeje guterwa n'ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, abayobozi bavuga ko "nta kindi gisigaye cyo gukuraho" ku myambaro isanzwe y'akazi, bityo kwambara amakabutura bikaba ari imwe mu nzira zisigaye.
"Sunehara" - ijambo rishya ryateje impaka
Mu gihe abagabo bamwe bishimiye kwambara amakabutura, hari abagore bavuga ko iki cyemezo kitita ku mibereho yabo ku kazi. Ijambo "Sunehara" ryatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Rikomoka ku ijambo "sune" risobanura igice cyo hasi cy'ukuguru n'ijambo "hara", risobanura kubangamira.
Abarikoresha bavuga ko kubona amaguru y'abagabo afite ubwoya bwinshi mu biro bibabangamira, cyane cyane ko mu muco w'Abayapani, isuku n'ubwitonzi ku mubiri bihabwa agaciro gakomeye.
Nubwo atari itegeko rya Leta, iri jambo ryabaye ikimenyetso cy'impaka zishingiye ku myambarire n'uko abantu babona ubwiza cyangwa isuku y'umubiri.
Ubushakashatsi bwerekanye ko Abayapani batavuga rumwe kuri izi mpinduka
Ubushakashatsi bwakozwe muri Kamena 2026 na Gorilla Clinic bwerekanye ko abaturage bagabanyijemo ibice bibiri. Abagera kuri 53.5% bavuze ko badashyigikiye kwambara amakabutura ku kazi, mu gihe 46.5% babishyigikiye.
Mu mpamvu zatanzwe n'abatabishyigikiye, iza mbere ni uko bamwe batishimira imiterere y'amaguru cyangwa ubwoya buri ku maguru y'abagabo. Ubushakashatsi bwanagaragaje ko abagore ari bo bagaragaje kutishimira cyane kubona amaguru y'abagabo agaragara.
Abagabo batangiye gukoresha Laser
Kubera izi mpaka, hari abagabo batangiye kwitabaza amavuriro akuraho ubwoya bwo ku mubiri hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Laser.
Akifumi Funatsu, umuyobozi wa Gorilla Clinic, yavuze ko abakiriya babo biyongereye, aho umubare w'abagabo baza gukuraho ubwoya bwo ku maguru ari benshi. Avuga ko ibi atari uko bashaka gusa guhindura isura yabo, ahubwo kuko babifata nk'ikinyabupfura cyo kutabangamira abo bakorana.
Yasobanuye ko hari abagore benshi bafite imyumvire y'uko amaguru y'abagabo adakwiye kugira ubwoya bwinshi iyo bambaye amakabutura, bigatuma abagabo bamwe bahitamo kubukuraho.
Hari abavuga ko abagore bakomeje kurenganywa
Iki cyemezo cyanazamuye impaka ku ihame ry'uburinganire. Abanenga gahunda ya Tokyo bavuga ko mu gihe abagabo bemerewe kwambara amakabutura, abagore bo mu biro byinshi bakomeje kumva ko bagomba kwambara amasogisi maremare (pantyhose) cyangwa gupfuka amaguru kugira ngo bagaragare nk'abanyamwuga.
Bavuga ko ibi bigaragaza ko amategeko cyangwa umuco ugenga imyambarire ku kazi ugikandamiza abagore kurusha abagabo.
Ese Abayapani bamaze kubimenyera?
Nubwo ubuyobozi bwa Tokyo bukomeje kubishishikariza abantu, ntabwo amakabutura aramenyerewe cyane mu biro bya Leta.
Abasesenguzi bavuga ko umuco w'Abayapani wo kubaha imyambarire y'akazi ugikomeye cyane, ku buryo n'ubwo abantu bahawe uburenganzira bwo kwambara amakabutura, benshi bagikomeje guhitamo amapantalo maremare kugira ngo badasa n'abateshutse ku muco.
Icyakora, mu bigo by'ikoranabuhanga n'ibigo bikiri bishya, imyambarire yoroshye imaze imyaka itari mike abantu bayiyobotse.
Ubushyuhe bukomeje guteza ibibazo
Ubushyuhe bukabije muri uyu mwaka bwakomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abaturage. Mu cyumweru kimwe gusa hagati ya tariki ya 6 na 12 Nyakanga 2026, abantu barindwi bapfuye bazize ubushyuhe bukabije, mu gihe abarenga 4,500 bajyanwe mu bitaro bafite ibibazo byatewe n'ubushyuhe.
Ni yo mpamvu abayobozi bakomeje gushishikariza abaturage kunywa amazi ahagije, gukoresha ibyuma bikonjesha igihe bibaye ngombwa, kwambara imyenda yorohereye no kwirinda kumara igihe kinini ku zuba.
Mu gihe impaka kuri "Sunehara" zikomeje, ikigaragara ni uko ihindagurika ry'ikirere ritakiri ikibazo cy'ibidukikije gusa. Ryatangiye no guhindura umuco, imyambarire n'imibanire y'abantu ku kazi, ibintu bituma sosiyete zongera kwibaza aho ubwisanzure bw'umuntu buhurira no kubaha abo bakorana.
