Janvier Muhoza uherutse gutwara igihembo muri Groove Awards Rwanda nk’umuhanzi mwiza ukizamuka wakoze cyane muri 2015, ku isabukuru ye y’amavuko mu kwizihiza 25 y’amavuko, yasangiye n’umuryango we mu birori byabereye i Kimironko mu mujyi wa Kigali. Ibirori by’isabukuru ye byahuriranye n’iby’ubunani,we n’umuryango we baratarama bashima Imana.

Muhoza Janvier ngo afite byinshi byo gushima Imana
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Janvier Muhoza yadutangarije ko iyi sabukuru ye y’imyaka 25 ayizihije wenyine akiri umuseribateri ariko mu myaka ibiri iri imbere akaba avuga ko bibaye byiza yaba ari kumwe n’umukunzi we barakoze ubukwe.
Ku bijyanye n’umukobwa w’inshuti ye bateganya kurushingana, yadutangarije ko akirimo kumushaka akaba atari yamubona. Yabwiye Inyarwanda.com yifuza umukobwa w’inzobe ukunda Imana ndetse ngo abaye ari umuririmbyi byaba ari akarusho kuko bafatikanya mu murimo w’Imana wo kuririmba. Yagize ati:
Ndashaka umukobwa ukijijwe neza, abaye ari umuririmbyi ni akarusho, Enfaite ufite Repitation nziza kandi wubaha abantu. Ndashaka umukobwa uzi kuririmba kuko twafatikanya mu murimo. Ndamutse mubonye, nazakora ubukwe hagati ya 2018 na 2019. Nkunda abakobwa b’inzobe cyangwa imibiri yombi.

Janvier Muhoza ahanga ijisho umukobwa w'inzobe uzi kuririmba
Yakomeje adutangariza ko muri uyu mwaka wa 2016 afite imishinga myinshi yifuza gukora mu buhanzi bwe. Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka yifuza gukora igitaramo i Huye naho mu kwa 8 cyangwa ukwa 9 agakora igitaramo i Kigali mu rwego rwo kumurika Alubumu ye ya mbere.
N’ubwo mu mwaka ushize wa 2015 yahuriyemo n’ibizazane, akabura Sekuru bitaga Chef Muyehe wabayeho umwami i Mulenge, Janvier Muhoza avuga ko hari ibindi byinshi ashimira Imana nko kuba agihumeka umwuka w’abazima byongeyeho akaba ari umukozi wayo ndetse ubutumwa atambutsa mu ndirimbo bukaba buri gufasha benshi.

Janvier Muhoza mu ndirimbo"Izabikora"
Janvier Muhoza avuga ko atangiye umwaka wa 20 abuze Se umubyara bari kumwe mu ntambara ariko we agasigara. Ati “Ndashima Imana na famile ko yanditse nkaba ntangiye umwaka wa 20 mbuze papa,twari kumwe mu ntambara,ngasigara,ni kimwe mu bintu byanyeretse ko Imana imfiteho umugambi.”
Kugeza ubu uyu musore Janvier Muhoza afite indirimbo ziri gufasha cyane benshi mu bazumva aho twavuga Izabikora ndetse n’Ubutumwa. Abajijwe ibanga akoresha kugira ngo ibihangano bye bikundwe cyane, yavuze ko abiha umwanya uhagije wo kubyandika ndetse agafata n’undi wo kwiherera n’Imana akabisengera kugira ngo bigire amavuta azafasha imitima ya benshi.

Janvier Muhoza ashyikirizwa igikombe nk'umuhanzi mwiza ukizamuka wakoze cyane
REBA HANO "IZABIKORA" YA MUHOZA IMAZE KUREBWA INSHURO ZIRENGA IBIHUMBI 22 MU MEZI 3
