Janvier izina ry’umuhungu uvuga macye

- 24/05/2021 12:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Janvier izina ry’umuhungu uvuga macye

Menya aho izina Janvier ryavuye unamenye n'ibiranga abaryitwa.

Janvier ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw'igifaransa rihabwa umwana w’umuhungu wavutse muri Mutarama, ni ukuvuga ukwezi kwa mbere gutangira umwaka, iyo ari umukobwa bamwita ‘Janvière’.

Bimwe mu biranga ba Janvier

-Janvier avuga amagambo macye, aba ari umuhanga kandi ari inyaryenge.

-Arakundwa wagira ngo aba afite rukuruzi ituma abantu bo mu byiciro byose bamwibonamo.

-Aba ari umuntu uzi gushaka ubuzima kandi ibyo akoze byose biramuhira amafaranga akaboneka.

-Ni umuntu uba afite imigambi ashaka kugeraho kandi vuba n'iyo yaba akiri umwana.

-Aba ashaka kwikorera, ntabwo aba yumva imbaraga ze yazitanga mu gukorera abandi.

-Yitangira akazi akora ku buryo abo mu rugo bashobora no kumwibagirwa kuko ahaboneka umwanya muto.

-Akemura ibibazo mu mutuzo, ni gake wakumva Janvier avugana ubukana.

-Iyo ateshejwe umutwe ararwara kandi kongera kwiyubaka bikamugora kimwe n'iyo agiye mu kunywa inzoga, itabi cyangwa ibindi biyobyabwenge biba bigoranye kuba yabireka.

-Abonera ibintu kure kandi ntajya apfa kwibagirwa ibyahise.

Src:www.behindthename.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...